Amakimbirane no kutumvikana ku bintu runaka ibituma bamwe barwana nk’uko Perezida w’igihugu cya Somalia, Mohamed Abdullahi yarwanye na Minisitiri w’intebe habura gica, ubwo bari mu Nteko baganira n’Itangazamakuru.
Iyi mirwano yabereye mu Nteko ishinga amategeko ya
Somaliya, ibintu Isi yafashe nk’ikinamico ubwo Perezida wa Somaliya, Mohamed
Abdullahi Mohamed yagiraga amakimbirane na Minisitiri w’intebe, Mahdi Mohamed
Guled, mu kiganiro n’abanyamakuru.
Muri videwo yagaragaye ku rubuga
rwa interineti, Perezida na Minisitiri w’intebe bari gutambutsa
ikiganiro imbere y’abanyamakuru kinaca kuri televiziyo, nyuma yo kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe za
politiki niko gufatana mu mashati.
Byasabye itsinda ryose rw’abayobozi
bari mu Nteko gukiranura aba bayobozi bari bamaze guterana ingumi bafatanye mu
mirwano yatunguye imbaga nyamwinshi, ibipfunsi (ingumi) byari byinshi mu mirwano. Amakuru akomeza ashimangira ko igihugu
cyahoraga cyuzuyemo amakimbirane ya politiki.
Mohamed
Abdullahi Mohamed yahoze ari Minisitiri w’intebe wa Somaliya mbere y'uko yegura
mu 2011 agaruka kuba Perezida muri 2017. Somaliya igomba kugira amatora yatuma babona demokarasi ya Politiki nyayo ihosha amakimbirane n’intambara
za hato na hato mu gihugu.
Src: Faceofmalawi, iharare,bbc
TANGA IGITECYEREZO