RFL
Kigali

Biravugwa: Michael sarpong yamaze kumvikana na Kiyovu Sports kuzayikinira umwaka utaha

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/08/2020 10:35
0


Nyuma yo gutakaza amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Simba Sports Club, rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana, Michael Sarpong wakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, biravugwa ko yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kuzayikinira mu mwaka utaha w’imikino.



Sarpong yirukanwe muri Rayon Sports muri Mata 2020 azira kuvuga amagambo mabi ku muyobozi w’iyi kipe, guhera icyo gihe yavuzwe mu makipe atandukanye yo mu karere ndetse n’ayo mu Rwanda.

Simba Sports Club yo muri Tanzania niyo yavuzwe cyane ndetse binavugwa ko amasezerano yari hafi gusinywa, ariko biza kwanga ku munota wa nyuma.

Nyuma yuko kwerekeza muri Simba byanze, ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko bwatangiye ibiganiro n’uyu rutahizamu kugira ngo abashe kuyerekezamo.

Gusa ariko amakuru Inyarwanda yamenye ni uko Sarpong Michael yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugira ngo azafatanye na Babuwa gutaha izamu rya Kiyovu Sports mu mwaka utaha w’imikino.

Nyuma yo kugaragara mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi mushya wa Sarpong, Karekezi Olivier yatangaje ko nawe ubwe yagiranye ibiganiro na Sarpong kugira ngo yerekeze muri iyi kipe abereye umutoza, ndetse anasabwa kuyihindurira amateka agatwara ibikombe.

Yagize ati “Sarpong ejo twari kumwe twaraganiriye, nari kumwe n’abandi bakinnyi batandukanye barimo ba Kimenyi na Irambona, gusa yambwiye ko hari ikipe yo hanze iri kumushaka, ko nyuma y’icyumweru kimwe azaba yampaye igisubizo”.

“Sarpong ni umukinnyi mwiza, ni rutahizamu mwiza, nta kipe n’imwe itakwifuza umukinnyi nk’uriya, tugize amahirwe tukamubona nizera ko Kiyovu Sports yaba ari ikipe ikomeye”.

Michael Sarpong ni rutahizama ufite amamuko mu gihugu cya Ghana wakiniraga ikipe ya Rayon Sports kuva 2018-2020, akaba yaratandukanye nayo amasezerano ye ataragera ku musozo kuko yagombaga kurangira muri nzeri 2020, ariko aseswa kubera ubwumvikane buke hagati ye n’ubuyobozi.

Sarpong ashobora kuzakinira Kiyovu Sports mu mwaka utaha w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND