RFL
Kigali

Europa League: Manchester United yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe yasezerewe na Sevilla

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/08/2020 8:58
0


Manchester United ikipe imwe rukumbi yari isigaye ihagarariye Ubwongereza mu marushanwa y’i Burayi yasezerewe na Sevilla muri ½ cya UEFA Europa League iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wabereye mu mujyi wa Cologne ku kibuga Rhein Energie Stadion mu Budage.



Igitego cyo mu minota ya nyuma y’umukino cyatsinzwe na Luuk de Jong cyafashije FC Seville kugera ku mukino wa nyuma wa Europa League itsinze Manchester United 2-1, Bruno Fernandes na Victor Lindelof ba Manchester United bashwanira mu kibuga.

Manchester United yatangiye umukino iri hejuru kurusha Sevilla FC byatumye ihabwa penaliti ku munota wa 09 w’umukino ubwo Marcus Rashford yakorerwagaho ikosa mu rubuga rw’amahina.

Iyi penaliti yinjijwe neza cyane na Bruno Fernandes ukunze gutera imipira y’imiterekano yose y’iyi kipe.

Ku munota wa 26 w’umukino, Sergio Reguilon yazamukanye umupira mwiza ku ruhande rwakinaga Wan Bissaka,awukata neza mu rubuga rw’amahina usanga Suso aho yari ahagaze ashyiramo igitego cyo kwishyura.Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 1-1.

Nkuko Manchester United yari yatangiye igice cya mbere,ni nako yatangiye igice cya kabiri isatira Sevilla ku buryo bukomeye.

Ku munota wa 50, Anthony Martial yinjiye mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye ryagaruwe na myugariro Yassine Bounou,umupira ugarukira Bruno Fernandes nawe ateye ishoti rikomeye ubwugarizi burikuramo.

Ikipe ya Sevilla yagerageje gukora impinduka nziza aho abakinnyi nka De Jong, Munir El Haddadi na Vazquez binjiraga mu kibuga kongera imbaraga mu busatirizi.

Sevilla itugarije izamu rya Manchester United cyane,yaje kumanuka rimwe ku munota wa 78,Jesus Navas akata umupira mwiza mu rubuga rw’amahina,usanga Luuk de Jong wari uhagaze hagati ya Linderof na Bissaka ari wenyine ahita ashyiramo igitego cya kabiri.

Iki gitego cyinjiye ku burangare bwa ba ba myugariro 2, cyarakaje cyane Bruno Fernandes aho yahise ajya gushwana na Linderof.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Manchestwer United itsinzwe umukino ihita inasezererwa muri iri rushanwa, Sevilla ikatisha itike y’umukino wa nyuma.

Uyu ubaye umwaka wa 03 Manchester United idakora ku gikombe ndetse muri uyu mwaka isezerewe muri 1/2 ubugira 3 kuko yaba muri Carabao, FA Cup na Europa League.

Manchester United yasoje shampiyona ku mwanya wa gatatu muri uyu mwaka, yifuzaga guterura igikombe cya Europa League ariko ntibyayihiriye muri uyu mukino wa ½.

Sevilla niyo kipe imaze kugera ku mukino wa nyuma wa Europa League inshuro nyinshi kuko iyi ibaye iya 06 ndetse niyo ifite iki gikombe inshuro nyinshi 5.

Sevilla itegereje ku mukino wa nyuma ikipe irarokoka hagati ya Inter Milan na Shakhtar Donetsk zirakina uyu munsi saa tatu z’ijoro.

Bruno Fernandez niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cya Manchester United







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND