RFL
Kigali

Rubavu: Inzu y’umuturage yahiye irakongoka ihiramo ibifite agaciro k’asaga Miliyoni 10 Frw! Harakekwa amarozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:17/08/2020 9:23
0


Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2020 mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu mu kagari ka Byahi hahiriye inzu y’umuturage witwa Nyirasinamenye Costasie. Iyi nzu yahiye irakongoka yose mu gihe abaturage bageragezaga kuyizimya bikanga kugeza igihe abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro bahageraga.



Iyi nzu yahiye yose igakongoka yakorerwagamo ibikorwa by’ububaji bw’intebe, ibitanda, ameza  bagakoreramo n’amafirigo. Nk’uko twabitangarijwe n’umuhungu mukuru wa Nyirasinamenye Costasie witwa Rutabagisha Patrick ngo bagenekereje basanga ibyahiriyemo bingana na Miliyoni 10 zisaga z'amanyarwanda.

Yagize ati “Tugenekereje ibyahiriye muri iriya nzu agaciro kabyo gasaga Miliyoni 10, kuko hahiriyemo ibintu byinshi cyane, urabona hakorerwagamo ububaji kandi twakoraga ibintu bihenze gusa, harimo amafirigo harimo inkwavu twororegamo ndetse na Mama yahatakarije ibihumbi bisaga magatatu yari abitse. Turahombye cyane ku buryo ntashobora kubikubwira turasaba uwaba afite icyo yadufasha ko dufasha”.


Nyirasinamenye Costasie mu marira menshi avanze n’agahinda yatangarije InyaRwanda.com ko atabona ibyo avuga kubera uburyo ameze, gusa avuga ko inzu ye kuba yahiye abihuza n’amakimbirane ari mu ryango we. Avuga ko hari abo akeka bashobora kuba bayitwitse. Uyu mubyeyi wari ufite ikiniga cyinshi cyane yasabye ubufasha uwari we wese kubera ko ngo asigaye hanze kandi anasigariye aho hamwe n’abana be na cyane ko nta mugabo agira.

Ati” Njye nsigariye aho kandi ndi njyenyine, ariko abantwikiye inzu n’ubundi bakomeje kugenda ku muryango wanjye kuko iyi nzu nayiburanaga nabo. Baroze umwana wanjye bansanga no kwa muganga kandi na nonaha mbabonye hano inzu yanjye ikimara gushya kandi bahageze kare. Imana ni yo ibizi ariko njye ndumva byanyobeye”.


Mu gihe uyu mubyeyi Nyirasinamenye atemera ko yatwikiwe n’amashanyarazi, ubuyobozi bw’umurenge wa Rubavu bwo bushimangira ko igihe iyi nzu imaze gishobora kuba intandara yo gushya kwayo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Tuyisenge Annociata yavuze ko bagiye gukurikirana ikibazo cyateye iyi nkongi.

Yavuze ko bagiye gushaka uko bafasha uyu muryango, gusa nanone yibutsa abaturage kujya bibuka gukurikirana insinga z’amashanyarazi bakamenya neza ko zitazabateza ikibazo mu gihe runaka. Uyu muyobozi kandi yashimiye abaturage bagaragaje umurava n’umuhate wo gufasha mugenzi wabo avuga ko ari wo muco ugomba kuranga Abanyarwanda. 

Yagize ati "Mu by’ukuri nkimenya iki kibazo nakoze uko nshoboye duhita tumenyesha inzego zibishinzwe ndetse nanjye ndahagera turatabara. Ndashimira abaturage bahageze kandi bakagerageza gukora nk’Abanyarwanda koko. Ni byo ntabwo turamenya icyateye iyi nkongi gusa tugiye gushyiramo imbaraga tubikurikirane ariko turasaba abaturage kujya birinda cyane by’umwihariko ku muriro w’amashanyarazi.

Iriya  nzu yari imaze igihe bishobora kuba intandaro gusa turabikurikirana tubimenye kandi turabafasha bose, haba nyiri nzu ndetse n’abakoreragamo”. Iyi nzu yahiye mu ma saa munani z’amanywa, iherereye mu karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rubavu ho mu kagari ka Byahi mu Mudugudu wa Ngugo.

ANDI MAFOTO

Abaturage bahageze kare nibo batabaje inzego zishinzwe kuzimya inkongi y'umuriro

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE N'AGAHINDA KA COSTASIE NYIR'INZU

Photo/ Video : Emmanuel Ndahayo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND