RFL
Kigali

Murumuna wa Perezida Donald Trump yitabye Imana ku myaka 71

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:16/08/2020 12:08
0


Robert Trump, murumuna wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yitabye Imana mu bitaro bya New York ku myaka 71, nk’uko byatangajwe na Trump.



Mu nyandiko ya Perezida Trump, yatangaje ko umuvandimwe we Robert yitabye Imana mu ijoro ryakeye, avuga ko atari umuvandimwe we gusa, ko ahubwo yari inshuti ye magara. Trump yongeyeho ko kandi Robert azakumburwa cyane, ariko azahora yibukwa.

Robert yitabye Imana nyuma y’ uko ku wa gatanu Trump yari yamusuye mu bitaro aho yari arwariye.

Nk’ uko bitangazwa n’ ikinyamakuru CNN, ibijyanye n’ uburwayi bwa Robert Trump ntabwo birashyirwa ahagaragara, gusa bikemezwa ko yari amaze amezi arwaye. Robert yaherukaga gushyirwa mu bitaro ku bw’ ikibazo gikomeye mu kwezi kwa Kamena, uyu mwaka.

Aganira n’ itangazamakuru ku wa gatanu, Perezida Trump ntabwo yashatse gutangariza abanyamakuru iby’ uko Ubuzima bwa murumuna we buhagaze, gusa avuga ko ari kunyura mu bihe bigoye.

Trump akomeza anavuga ko afite umuvandimwe mwiza, ko ndetse bafitanye umubano mwiza w’ igihe kirekire.

Bivugwa ko kandi Trump yigeze gutangaza ko murumuna we ariwe muntu—w’ igitsina gabo—yaba yita/ahamagara ‘honey’.

Ubucuti bw’ aba bavandimwe bushimingirwa cyane n’ ubwo Robert yagiye ashyigikira mukuru we ubwo yiyamamazaga kuyobora Amerika.

Robert Trump witabye Imana afite imyaka 71 y’ amavuko, yari umwe mu bavandimwe bane ba Perezida Trump. Biteganyijwe ko Perezida Trump yitabira umuhango wo gushyingura murumuna we, gusa ntabwo gahunda y’ uko bigenda iramenyekana.


Robert Trump murumuna wa Perezida Trump yitabye Imana 

Src: CNN, The Guardian






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND