RFL
Kigali

Afurika ihora ku mutima! P. Diddy yahishuye uko yasengeraga gukorera indirimbo Burna Boy

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/08/2020 12:06
0


Umuraperi uri mu bakomeye ku Isi Sean John Combs [Puff Daddy, P. Diddy], yahishuye ko mu bihe bitandukanye yasengeraga gukorera indirimbo umuhanzi w’umunya-Nigeria Burna Boy, by'umwihariko kwiyegereza umugabane wa Afurika.



Tariki 14 Kanama 2020, umuhanzi w’igihangange ku mugabane wa Afurika, Burna Boy yasohoye Album “Twice As Tall” yarambitsweho ibiganza n’umuraperi P. Diddy na Bosede Ogulu. 

Asohora iyi Album yavuze ko atorohewe no kubona izina ryayo, kuko yashakaga ko igihangano cye kivugira.

Yavuze ko gukora iyi Album rwari urugendo rutoroshye ruvanzemo amarangamutima n’ingufu yatijwe n’abantu bari mu nguni z’Isi.

Avuga ko izaba ikiraro cyo kugaragaza ko n’ubwo abatuye Isi badahuje ibara ry’uruhu ariko bose ari kimwe.

Burna yabwiye Apple Music, ati “Umwuka niwe unyobora mu byo unyerekezamo. Nta mibare n’ibitekerezo byinshi njyamo iyo ngiye gutera intambwe yo kugira icyo nkora gusa mba mbizi ko ibyo ndimo bikwiye.”

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Ye’, yavuze ko P. Diddy yitanze mu buryo bwose bushoboka kuri iyi Album, ku buryo yafashe hafi 80%.

Ati “Dutangira uyu mushinga yakoreraga ku gihe. Nta mwanya wo gutakaza kandi tudahagarika, yatanze buri kimwe, bituma numva ndi uw’agaciro.”

Puff Daddy yanditse kuri Twitter, avuga ko ahorana ku mutima no mu ntekerezo ze umugabane wa Afurika.

Avuga ko yahoraga yifuza icyampuhuza n’uyu mugabane “Ariko ntibikundire. Iyo mvuze ngo ntibishobokere, mba nsobanura ku mutima no kuri Roho.”

P. Diddy avuga ko mu gihe cya ‘Guma mu rugo’ yagize amahirwe adasanzwe kuri we, ubwo yakiraga telefoni ya Burna Boy amusaba ko yamukorera Album.

Uyu muraperi avuga ko Burna ari we muhanzi wa mbere wo muri Afurika bakoranye, ndetse ngo ni ikintu yahojeje mu masengesho ye.

Ati “Niwe muhanzi wa mbere wo muri Afurika twakoranye ashobora kuba atabizi gusa ni ikintu nasengeye igihe kirekire ko twazahurira mu ndirimbo.”

Atekereza ko ibi byakabaye intangiriro yo kubaka ikiraro gihuza ibihugu by’aba bombi. Avuga ko ari igihe cyo gushyigikirana nk’abavandimwe.

‘Twice As Tall’ ya Burna Boy yaje isanganira iyitwa “Africa Giant” ye iriho indirimbo zaciye uduhigo mu bihe bitandukanye, zimwambutsa imipaka.

‘African Giant’ yasohotse muri Nyakanga 2019 yegukanye igihembo cya Album nziza y’umwaka mu bihembo bya All Africa Music Award.

Yanahatanye mu cyiciro cya Album nziza ku Isi mu bihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 62.

Iyi Album kandi yafashije Burna Boy kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza wo hanze ya Amerika mu bihembo bya BET Awards 2019.

‘Twice As Tall’ yasohoye iriho indirimbo yakoranye n’abanyabigwi mu muziki barimo umwongereza Titan Stormzy, Youssou N’Dour, itsinda ryo muri Kenya Sauti Sol, Chris Martin, Nature n’abandi.

Kugira ngo iyi Album ikorwe abarimo Mairo Winans, Mike Dean, Timbaland, umufaransa w’umu-Dj Skread, J Hus, abanya-Nigeria Leriq, Rexxie na Telz n’abandi bayitanzeho ibitekerezo.

Iyi Album yatunganyirijwe mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria mu gihe cya ‘Guma mu rugo’, ubu iri gushimwa n’umubare munini ku Isi.

Iriho indirimbo 15 zirimo: ‘Level Up (Twice as Tall)’ [ft. Youssou N’Dour]; ‘Alarm Clock’, ‘Way Too Big’, ‘Bebo’, ‘Wonderful’, ‘Onyeka (Baby)’, ‘Naughty By Nature’ [ft. Naughty By Nature], ‘Comma’, ‘No Fit Vex’, ‘23’, ‘Time Flies’ [ft. Sauti Sol], ‘Monsters You Made’ [ft. Chris Martin], ‘Wetin Dey Sup’, ‘Real Life’ [ft. Stormzy] na ‘Bank on It’.

Uyu muhanzi w’umunya-Nigeria ahagaze neza mu kibuga cy’umuziki, aho aherutse gukorana indirimbo “My Oasis” na Sam Smith.

Yanafatanyije n’umunya-Afurika y’Epfo Master KG basubiramo indirimbo ye “Jerusalema”.

Beyonce aherutse kumwifashisha kuri Album ye ‘Black Is King’ bakorana indirimbo ‘Ja Ara E’ ndetse na ‘The Gift’ iri kuri Album ‘The Lion King’.

Umuraperi P. Diddy yashimye Burna Boy wamuhaye amahirwe yo kwiyegereza Afurika nk'inzozi yahoranye

Burna Boy yasohoye Album 'Twice As Tall' iriho indirimbo 15

Burna yashimye abamufashije gukora iyi Album, by'umwihariko P. Diddy





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND