RFL
Kigali

Manchester City ya Guardiola yatunguwe na Lyon iyisezerera muri UEFA Champions League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/08/2020 9:25
0


Ibiri kubera muri Portugal mu mikino ya ¼ cya UEFA Champions League uyu mwaka, bikomeje gutungura benshi, kuko amakipe yari yitezweho ibitangaza akomeje gusezererwa umusubirizo. Nyuma ya FC Barcelona na Atletico Madrid, zabanjirijwe na Juventus ndetse na Real Madrid, iyari itahiwe ni Manchester City ya Guardiola yatsinzwe na Lyon ibitego 3-1.



Bitunguranye, Olympique Lyojnais yabaye ikipe ya kane igeze mu mikino ya ½ cy'irangiza cya Champions League nyuma yo gutsinda Manchester City ibitego 3-1, ihita ikatisha itike ya ½ aho izahura na Bayern München iheruka kwandagaza FC Barcelona.

Nyuma yo gusezerera Real Madrid mu mikino ya 1/8, Manchester City yari imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka bijyanye n’abakinnyi ifite ndetse n’ubunararibonye bw’umutoza Pep. Guardiola, gusa ariko yatunguwe bikomeye n’iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa iyisekura ibitego 3-1, ihita iyisezerera.

Ibitego bibiri bya Moussa Dembele byaje bikurikira icya Maxiwell Cornet ni byo byahaye intsinzi Lyon mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Manchester City cyatsinzwe na Kevin de Bruyne mu gice cya kabiri cy'umukino.

Ni umwaka wa gatatu wikurikiranya Manchester City igera mu mikino ya ¼ cy'irangiza akaba ariho igarukira, kuva yazana Pep Guardiola nk'umutoza mukuru mu gihe yashoye arenga €600M igura abakinnyi batandukanye muri icyo gihe.

Ibyishimo byari byose ku ruhande rwa Lyon, nyuma yo gusezerera Juventus, ugakurikizaho Manchester City ntabwo ari akazi koroshye, aho iyi kipe yiteguye kuzahangara Bayern Munich ikubita itababariye.

Guardiola yirinze gushaka urwitwazo rwatumye Manchester City isezererwa, avuga ko ikipe ye yatsinzwe kubera amakosa bakoze mu kibuga, aho ibyo yateganyije kuri uyu mukino bitakunze.

Lyon ibaye ikipe ya kabiri yo mu Bufaransa igeze muri ½ cy'irangiza nyuma ya Paris Saint-Germain yahageze isezereye Atlanta.

Amakipe yose uko ari 4 yageze muri ½ cya UEFA Champions League uyu mwaka, akomoka mu bihugu bibiri, aribyo u Budage bufitemo Bayern Munich na Leipzig ndetse n’u Bufaransa bufitemo PSG na Lyon.

Mu mikino ya ½ ikipe ya PSG izesurana na Leipzig yo mu Budage mu gihe Lyon izahura na Bayern München yasezereye yandagaje FC Barcelona.


Lyon yagoye ku buryo bugaragara Man.City birangira iyisezereye muri Champions League

Debryune yafashije Man.City ku buryo bugaragara


Moussa Dembele yazonze cyane Man.City muri uyu mukino










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND