RFL
Kigali

Ni inkongoro y’indangagaciro zacu- Minisitiri Shyaka yacyeje indirimbo ya Chorale de Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2020 19:40
0


Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yagaragaje amarangamutima ye ku ndirimbo yitwa ‘Imihigo yacu’ ya Chorale de Kigali, kizigenza muri Kiliziya Gatolika.



Indirimbo ‘Imihigo yacu’ benshi bakunda kwita ‘u Rwanda rw’ejo ruzamenya gusoma’ iri kuri shene ya Youtube ya Chorale de Kigali, kuva ku wa 09 Gicurasi 2018. 

Mu gihe cy’imyaka irenga ibiri imaze kuri uru rubuga, imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 60. Iyi ndirimbo yamamaye cyane mu kiganiro ‘Urubyiruko rw’u Rwanda’ gitambuka kuri Radio Rwanda.

Minisitiri Shyaka yavuze ko ‘Imihigo Yacu’ irenze kuba indirimbo, ahubwo “Ni inkongoro y’indangagaciro zacu z’ibihe byose.” Ni mu butumwa yanditse kuri konti ye ya Twitter, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020, ku munsi abakristu bizihijeho ijyanwa mu Ijuru ry’umubyeyi Bikiramariya, nyina wa Jambo.

Iyi ndirimbo yayituye abakunda Imana n’abakunda u Rwanda bamushimiye ku bwo kubasingiza ingazo nziza y’abasore, inkumi, abagabo n’abagore babarizwa muri Chorale de Kigali.

Uwitwa Tuyizere Jean Claude yagize ati “Murakoze cyane nyakubahwa Minister kudusangiza iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo meza atanga icyizere cy'ejo hazaza ku rubyiruko rwacu. Irimo imihigo ikwiye guhigurwa n'umunyarwanda uwo ari we wese.”

Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwashimiye byimazeyo, Min. Shyaka ku butumwa bwiza yatanze. Bashima kandi Nyakwigendera Padiri Charles Mudahinyuka wabahaye iki gihangano kidasaza.


Min.Shyaka yavuze ko indirimbo 'Imihigo yacu' ari inkongoro y'indangagaciro z'Abanyarwanda

Chorale de Kigali yashimye byimazeyo Min.Shyaka wanyuzwe n'ubutumwa bugize indirimbo basubiyemo

Chorale de Kigali imaze igihe ikora ibitaramo bisiga urwibutso ku mubare munini ubyitabira

REBA HANO INDIRIMBO 'IMIHIGO YACU' YA PADIRI CHARLES MUDAHINYUKA YARIRIMBWE NA CHORALE DE KIGALI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND