RFL
Kigali

Miss Mwiseneza Josiane yambitswe impeta y'urukundo n'umusore bamaze imyaka 2 bakundana-AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2020 17:01
0


Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba ry'umukobwa ukunzwe [Miss Popularity] mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yambitswe impeta y'urukundo n'umusore witwa Tuyishimire Christian uzwi nka Fella bamaze imyaka ibiri bakundana.



Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020 bibera mu karere ka Musanze kuri Fatima Hotel. Byahuriranye no kwizihiza isabukuru y'amavuko y'uyu mukobwa. Uyu musore wambitse impeta Miss Josiane, asanzwe akora ibijyanye na 'Graphic Design'.

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE UBWO MISS JOSIANE YAMBIKWAGA IMPETA Y'URUKUNDO 


Miss Josiane asomana n'umukunzi we Christian 

Mu irushanwa ry’umwaka ushize rya Miss Rwanda, Miss Josiane yashyigikiwe n’abantu b’imbere mu gihugu ndetse n’abo hanze aza imbere mu itora ryo kuri internet byanatumye yambikwa ikamba ry’umukobwa ukunzwe ‘Miss Popularity 2019.

Mu irushanwa Mwiseneza yagaragaraga nk'umuturage w'iyo mu cyaro nyine utarisize ngo yinogereze, bakavuga ko atazarenga umutaru.

Inkuru ye ishingiye ku buryo yinjiye mu irushanwa agenze ibilometero birenga 10 ndetse afite abikomere ku mano yakoze benshi ku mutima ituma bamwe biyemeza kumujya inyuma.

Igihiriri cya benshi baramushyigikiye banamwemerera ibihembo bitandukanye birimo amafaranga, imodoka, akazi n’ibindi.

Uyu mukobwa yari ashyigikiwe n’abamuzi ndetse n'abatamuzi bahurizaga ku kuba akwiye kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019 kuko ngo n'abo bivugwa ko ari beza bambitswe ikamba nta kintu kinini bakoze mu byo bari bahize.

Mu bakobwa 37 bagombaga kuvamo 20 berekeza muri 'Boot camp', Josiane yatambutse yemye hashingiwe ku majwi yagize mu bamutoye kuri 'SMS'. Yajyanye n'abandi i Nyamata mu mwiherero, amafoto ye ahererekanwa na benshi bashyiragaho ibitekerezo bimutandukanya n'abandi.

Mbere y'uko umunsi nyirizina ugera wo kumenya Nyampinga w'u Rwanda, mu minsi itanu hagombaga gutaha umukobwa umwe. Ku munsi wa nyuma w'irushanwa yahawe ikamba ry'umukobwa wakunzwe (Miss Popularity) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Miss Mwiseneza Josiane yambitswe impeta y'urukundo n'umusore bamaze igihe bakundana

Josiane yambitswe impeta ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko


Christian yahaye Miss Josiane impano y'urufunguzo rw'inzu

Miss Josiane yambitswe impeta ari kumwe n'inshuti ze

REBA HANO UBWO MISS JOSIANE YAMBIKWAGA IMPETA Y'URUKUNDO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND