RFL
Kigali

Mugaba yatsindiye miliyoni 1.9 Frw mu irushanwa yahuriyemo n’abaraperi bo muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2020 10:16
0


Umuhanzi w’Umunyarwanda Shimirwa Mugaba Jeane Marrie [Mugaba] ubarizwa muri Uganda, yatsindiye miliyoni 1.9 Frw mu irushanwa ry’umuziki yahuriyemo n’abaraperi bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020 nibwo byatangaje ko Mugaba yahigitse abandi bahanzi mu irushanwa ry’umunyamerika Rotimi ryaberaga ku rubuga rwa Instagram ryitwa #inmybedversechallenge. 

Uyu muhanzi yatsinze abicyesha kuba yaranditse amagambo meza akayaririmba mu njyana y’indirimbo “In my bed” ya Rotimi utegura iri rushanwa rihuza abahanzi bo mu bihugu bitandukanye.

Mugaba yabwiye INYARWANDA, ko uburyo yitwaye muri studio afata amashusho y’indirimbo yasubiragamo n’uburyo yatondekanyije amagambo mu ndirimbo ya Rotimi byamuhesheje kwegukana miliyoni 1.9 Frw.

Ati “Usibye ko nanjye mfite indirimbo yitwa gutyo, gusa iri rushanwa ryari iryo kwandika igitero kimwe ku ndirimbo ya Rotimi yitwa “In my bed”. Ni ukuvuga icyatumye ntsinda ni imirongo myiza nanditse ntabwo ari indirimbo ubwayo kuko ntago yari iyanjye ni nka ‘remix’ nakoze.”

Iyi ndirimbo ‘In my bed’ yatumye atsinda ivuga ku mubano hagati y’abantu bakundana. Igitero cy’indirimbo Mugaba yaririmbye yagihimbye muri Nyakanga 2020.

Uyu muhanzi yavuze ko aya mafaranga yatsindiye agiye kuyifashisha mu kongera imbaraga mu rugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga.

Mugaba yatsinze iri rushanwa yari mu cyiciro kimwe n’abaraperi Lil Romeo na Joel Ortiz bakurikirwa kandi bakunzwe n’abantu benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mugaba ni umuhanzi akaba na Producer wavukiye mu Rwanda, ubu abarizwa muri Uganda yagiye mu 2003 gukurikirana amasomo.

Yatangiye umuziki afite imyaka 11 y’amavuko, awugira uw’ubucuruzi mu 2018.

Afite ndirimbo zirenga 15 amaze gusohora zirimo “In my bed”, “Rewind it”, “Magnet” yakoranye n’umuhanzikazi Fille ukomeye muri Uganda n'izindi.

Umuhanzi w'umunyarwanda uba muri Uganda, Mugaba yatsindiye miliyoni 1.9 Frw mu irushanwa ry'umuhanzi Rotimi wo muri Amerika ukurikirwa n'abarenga miliyoni 2.2

Mugaba yavuze ko agiye kwifashisha aya mafaranga yagura ibikorwa bye by'umuziki we

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "MAGNET" UMUHANZI MUGABA YAKORANYE NA FILLE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND