RFL
Kigali

Karasira Aimable uzwi nka Prof. Nigga wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yirukanwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2020 19:24
0


Karasira Aimable uzwi mu muziki ku izina rya Professor Nigga wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yirukanwe ‘kubera imyitwarire mibi’.



Itangazo rya Kaminuza y’u Rwanda, ryo kuri uyu wa 14 Kanama 2020, ryashyizweho umukono na Prof. Philip Cotton rivuga ko “Professor Nigga yirukaniwe imyitwarire mibi kandi ibisobanuro yasabwe gutanga ntibyanyuze ubuyobozi bwa Kaminuza.”

Karasira Aimable yirukanwe mu gihe, ku wa 20 Nyakanga 2020, hacicikanye amashusho y’ikiganiro yagiranye na Rwanda Content avuga ko adashobora kubyarana n’Umunyarwandakazi, kubera ko “Nshaka ko amaraso y’Ubunyarwanda yagenda amvamo bikarangira.”

Ibi byatumye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Bamporiki Edouard, amusabira kwirukanwa mu barerera u Rwanda.

Agira ati “Utifuza kubyarira u Rwanda akwiye kuva mu barurerera, kuko imvugo ye iraroga. Ntiwarera utararezwe.”

Ni mu gihe umushakashatsi ku mateka ya Jenoside, Tom Ndahiro, we yagize ati “Igitutsi kibi umuntu yatuka umunyarwanda ni ukumwita inyangarwanda. None, turumva umunyarwanda [Prof. Nigga] wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda yishimira akanamamaza kuba inyangarwanda na Bariyanga. Harya ibi byitwa iki?”

Professor Nigga yamenyekanye cyane binyuze mu bitekerezo bye yagaragazaga mu buryo butandukanye n’ubw’abandi.

Izina rye ryanavuzwe ubwo yinjiraga mu muziki apfumuriye mu njyana ya Hip Hop.

Karasira umaze kuba igikwerere amaze iminsi atumvikana mu muziki, ahubwo ashyize imbere gukora ibiganiro binerwa na benshi.

Uyu mugabo afite indirimbo nka “Carte Rouge”, “Cishwaha”, “Shakareti” n’izindi nyinshi zatumye avugwa mu myaka icumi ishize.

Anaherutse gusohora indirimbo yise “Umunsi Nzataha” avugamo umunsi w’urupfu rwe.

Umuhanzi Prof. Nigga wari umwarimu muri Kaminuza yirukanwe/Ifoto:Igihe


Itangazo rya Kaminuza y'u Rwanda, rivuga ko Prof. Nigga yirukanwe kubera imyitwarire mibi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND