Urwego rushinzwe iperereza muri leta zunze ubumwe za Amerika ruri gukora iperereza ku warashe indege ya kajugujugu y’igisiriksre cya Amerika kirwanira mu kirere muri leta ya Virginia hagakomereka umwe mubari bayitwaye
Kuwa mbere w’icyi cyumweru nibwo indege ya kajugujugu
yo mu bwoko bwa UH-1N Huey y’igisirikare cya Amerika cyirwanira mu kirere (US
Air Force) yahagurutse mu majyaruguru ya leta ya Virginia, aho abari bayirimo
bari mu myitozo nyuma nibwo yaje kuraswaho umwe mubari bayirimo arakomereka.
Nyuma y’uko iyi ndege imaze kuraswaho n’umuntu utahise
umunyekana umwe mu bapoliti bari bayitwaye yahise ashaka aho agwisha indege mu maguru
mashya, nyuma nibwo yaje kuyigwisha ku kubuga cy’indege cya Manassas muri virginia.
Amakuru avuga ko iyi ndege si ubwa mbere yari inyuze muri icyi kirere dore ko
yahoraga ihanyura aho abayitwaye bayifashishaga mu myitozo.
Umuvugizi w’igisirikare cya Amerika cy’irwanira mu
kirere yavuze ko iyi ndege yaguye ku kibuga neza kandi icyi gikorwa cyabaye cyiri
gukorwaho iperereza n’ababishinzwe. Umwe mu bapiloti wari utwaye iyi ndege
wakomeretse yahise ajyanwa mu bitaro nyuma aza gusezererwa gusa ntihatangajwe
uko amerewe.
Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI)
rufatanyije n’igisirikare cya Amerika cy’irwanira mu kirere bakomeje iperereza
mu rwego rwo kumenya niba uwarashe yarabikoze abishaka cyangwa se niba
yararashe ku bw’impanuka isasu rigafata iyi ndege.
Iyi kajugujugu yarashwe iri ku butumburuke bugera kuri
metero 305 hejuru mu kirere. Ibi si ubwa mbere bibaye dore ko mu myaka micye
ishize mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko umubare munini w’abasirikare ba
Amerika bagiye bapfira mu myitozo bazize impanuka zitandukanye kurusha abaguye
mu mirwano isanzwe yo ku rugamba. Ibi byatumye hafatwa izindi ngamba mu kureba
uko imyitozo yajya ikorwa mu buryo butateza impanuko za hato na hato.
Src: The Independent
TANGA IGITECYEREZO