RFL
Kigali

USA: FBI iri gukora iperereza ku warashe indege y’igisirikare cya Amerika cyirwanira mu kirere

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:14/08/2020 11:37
0


Urwego rushinzwe iperereza muri leta zunze ubumwe za Amerika ruri gukora iperereza ku warashe indege ya kajugujugu y’igisiriksre cya Amerika kirwanira mu kirere muri leta ya Virginia hagakomereka umwe mubari bayitwaye



Kuwa mbere w’icyi cyumweru nibwo indege ya kajugujugu yo mu bwoko bwa UH-1N Huey y’igisirikare cya Amerika cyirwanira mu kirere (US Air Force) yahagurutse mu majyaruguru ya leta ya Virginia, aho abari bayirimo bari mu myitozo nyuma nibwo yaje kuraswaho umwe mubari bayirimo arakomereka.

Nyuma y’uko iyi ndege imaze kuraswaho n’umuntu utahise umunyekana umwe mu bapoliti bari bayitwaye yahise ashaka aho agwisha indege mu maguru mashya, nyuma nibwo yaje kuyigwisha ku kubuga cy’indege cya Manassas muri virginia. Amakuru avuga ko iyi ndege si ubwa mbere yari inyuze muri icyi kirere dore ko yahoraga ihanyura aho abayitwaye bayifashishaga mu myitozo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Amerika cy’irwanira mu kirere yavuze ko iyi ndege yaguye ku kibuga neza kandi icyi gikorwa cyabaye cyiri gukorwaho iperereza n’ababishinzwe. Umwe mu bapiloti wari utwaye iyi ndege wakomeretse yahise ajyanwa mu bitaro nyuma aza gusezererwa gusa ntihatangajwe uko amerewe.

Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) rufatanyije n’igisirikare cya Amerika cy’irwanira mu kirere bakomeje iperereza mu rwego rwo kumenya niba uwarashe yarabikoze abishaka cyangwa se niba yararashe ku bw’impanuka isasu rigafata iyi ndege.

Iyi kajugujugu yarashwe iri ku butumburuke bugera kuri metero 305 hejuru mu kirere. Ibi si ubwa mbere bibaye dore ko mu myaka micye ishize mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko umubare munini w’abasirikare ba Amerika bagiye bapfira mu myitozo bazize impanuka zitandukanye kurusha abaguye mu mirwano isanzwe yo ku rugamba. Ibi byatumye hafatwa izindi ngamba mu kureba uko imyitozo yajya ikorwa mu buryo butateza impanuko za hato na hato.

Src: The Independent

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND