Ishingwa rya Isiraheri nk’igihugu cyigenga, ntiryigeze rinyura ibihugu by’Abarabu. Kugeza magingo aya, Isiraheri yari isanzwe ifite amasezerano y’ubufatanye n’ibihugu bibiri by’abarabu. Impamvu nyamukuru itera ibi bihugu kureba nabi umuturanyi ifite imizi mu ishingwa rya Isiraheri kimwe n’umubano wayo na Palestina.
Nk'uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibi bihugu bibiri byo mu burasirazuba bwo hagati bigiye kugirana amasezerano azatsura umubano hagati yabyo. Kugera kuri aya masezerano afatwa nk’igikorwa cy’ingirakamaro kandi cy’amateka, byagizwemo uruhare runini na Perezida Donald Trump w’Amerika.
Inkuru y’iby’aya masezerano byahamijwe na Trump ubwo yatangazaga ko iki cyemezo cyahawe umugisha nyuma yo kugirana ikiganiro kuri terefoni n’abakuru b’ibi bihugu birebwa n’aya masezerano. Perezida Trump yongeyeho ko mu byumweru bitatu azakira mu biro bye Igikomangoma Muhamed bin Zayed Al Nahya na Benjamin Netanyahu kugira ngo bashyire umukono kuri aya masezerano.
Aya masezerano yitezweho kuzagabanya umuvuduko Isiraheri ifite mu bikorwa byo kwigarurira ubutaka buherereye mu karere ka West Bank. Ku rundi ruhande, aya masezerano azazana isura nshya y’ubufatanye muri gahunda zitandukanye dore ko atigeze abaho hagati y’ibi bihugu.
Umuryango mpuzamahanga wishimiye aya masezerano nubwo hatabuze abayanenga cyane cyane nka Palestina. Nyuma yaho
itangazo rihuriyeho n’ibihugu bitatu byavuzwe haruguru biri muri ibi biganiro,
igihugu cya Palestina cyahise gitumiza ambasaderi wacyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Mu
kiganiro minisiteri w’intebe wa Isiraheri Benjamin Netanyahu yagiranye n’itangazamakuru
yatangaje ko ibijyanye no guhagarika kubaka ibikorwa remezo mu gace ka West
Bank─ bigaruriye mu gihe cy’intambara yo 1967─ bizaba bihagaze ariko ko uwo
mugambi udahitwa useswa.
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
zibaye igihugu cya gatatu cy’abarabu gishoboye kugira amasezerano agamije
gutsura umubano na Isiraheri nyuma ya Misiri na Jordaniya.
TANGA IGITECYEREZO