RFL
Kigali

Ama G The Black yasubije abavuze ko ‘yazimye’ yifashishije indirimbo ‘Muntinye’ ivuga uko Covid-19 yapfukamishije Isi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/08/2020 14:25
0


Umuraperi Ama G the Black uri mu bagize ibihe byiza mu muziki w’u Rwanda, yasohoye amashusho y’indirimbo “Muntinye” yasubirijemo abavuze ko yananiwe n’umuziki atakigaragara.



Amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya “Muntinye” yasohotse kuri uyu wa kabiri, afite iminota 03 n’amasegonda 07’. Yari amaze iminsi araritse abafana be n’abakunzi b’umuziki we muri rusange, ko agiye gusohora indirimbo nyuma y’amezi agera ku munani yari amaze acecetse.

Ama G The Black yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo yise “Ku nkovu” muri Mutarama 2020, amaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 64 kuri Youtube.

Mu ndirimbo "Muntinye" yaririmbye avuga ku bukana bwa Coronavirus, uko yapfukamishije Isi idasize n’umwe kandi ko icyizere cyo kubona umuti wayo kiri kure nk’ukwezi.

Avuga uburyo Coronavirus yatumye abari beza batakigaragara mu maso bitewe n’uko bambaye udupfukamunwa, akarenzaho ko abashatse kuyisuzugurura ubu bitabye Imana.

Ama G The Black yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo ‘Muntinye’ nk’igisubizo yari amaranye iminsi ashaka guha buri wese wumva ko azazamukira ku izina rye yakoreye.

Avuga ko amaze iminsi hari ibyo ahugiyemo, byatumye hari ababyuririraho bavuga ko yazimye kandi ngo abavuze ibyo ni abahanzi bakizamuka. We avuga ko ababazwa n’ibikorwa n’aba bahanzi, kuko bagakwiye gushyira imbere kuvuga ku bikorwa byabo kurusha uko bavuga izina rye mu biganiro.

Ati “...Nari maze iminsi mbona abantu bakora ibiganiro bakangarukaho kubera ibyo nari mpugiyemo. Ni ukubibutsa ko ntaho umuntu yagiye ahubwo bagakwiye kumutinya.”

Akomeza ati “Nagerageje kubinyuza muri ibi bihe turimo bya Covid-19. Bavugaga ngo umuziki waratunaniye kandi ntibazi aho umuntu ari n’ibyo aba ahugiyemo. Naravuze nti rero mwitonde kandi nabonaga bivugwa n’abana.”

Hakizimana Amani [Ama G the Black] ari mu bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda, yakunzwe mu ndirimbo ‘Uruhinja’ ‘Twarayarangije’, ‘Ikiryabarezi’, ‘Umuntu’ n’izindi zakomeje izina rye.

Amajwi (Audio) y’indirimbo ye nshya yise “Muntinye” yakozwe na Producer Evydecks naho amashusho (Video) yayo yakozwe na Gene Kwizera.

Umuraperi Ama G The Black yifashishije indirimbo "Muntinye" asubiza abavuze ko 'yazimye'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTUMINYE" Y'UMURAPERI AMA G THE BLACK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND