RFL
Kigali

Uko yakoreye televiziyo bimutunguye, umwihariko w’umukunzi we: Ikiganiro na Bianca winjiye mu bucuruzi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/08/2020 16:06
0


Umunyamakuru Uwamwezi Mugire Daphine {Bianca} yamaze kunoza imishinga ibiri irimo ujyanye no kwita ku bwiza bw’abantu batandukanye mu murongo yihaye wo kwiteza imbere abinyujije mu karango ke “Bianca Baby”.



Bianca ni umwe mu banyamakurukazi bakora ibiganiro by’imyidagaduro uri mu bagezweho wakuranye inzozi zo gutera ikirenge mu cya Sandrine Isheja wa Kiss Fm na Makeda ukorera CNBC Africa. Imibare y’ibigo bitandukanye igaragaza ko itangazamakuru ubu ridakorwa n’ab’igitsinagabo gusa, kuko n’abagore bakataje muri uyu mwuga ufatwa nk’ubutegetsi bwa kane.

Buri wese ukiri muto agira inzozi aba yifuza kurotora, hari abakura bumva ko bazaba Perezida, abasirikare, abaganga n’ibindi ariko bamara gukura ubuzima bukaberekeza ahandi. Izi nzozi buri wese ashobora kuzigeraho bitewe n’uko yabonye umufata ukuboko akamushyigikira cyangwa se yakoresheje imbaraga ze n’ubwenge bwe akabigeraho.

Ni nako byagenze kuri Bianca kuko yatangiye itangazamakuru abifashijwemo n’umunyamakuru Khenziman wamwinjije muri studio za City Radio akamwigisha kugeza ubwo avuyemo umunyamakurukazi umaze gukorera ibitangazamakuru bikomeye.

Ni inzozi zabaye impamo kuva uwo munsi ndetse umuyobozi wa City Radio aramwishimira amuha akazi atangira gukora kuri Radio kuva ubwo. Gukora kuri Radio biri mu nzozi eshanu yifuza (ga) kugeraho. Mbere yumvaga azavamo umunyamideli mwiza ariko azitirwa n’indeshyo ye.

Yanifuzaga kuzajya akorana na kompanyi zikomeye agasohoka ku byapa binini yamamaza ibikorwa byayo ariko ngo ntarirarenga. Anatekereza kuzaba umunyamategeko, dore ko atsimbarara ku cyo umutimanama we amubwira.

Bianca yabwiye INYARWANDA ko umunsi wa mbere akora kuri Radio awufiteho urwibutso kuko wabaye imbarutso y’urugendo rwe rw’itangazamakuru kugeza n’uyu munsi.

Ati “Icyanshimishije n’uko uwo munsi wa mbere nakoze mfite ubwoba kubera uba utabimenyereye ariko icyanshimishije n’uko umunsi wa mbere mbikora ari nabwo umuyobozi wa City Radio yavugaga ngo ‘umukobwa mwazanye afite ijwi ryiza sinzi niba mwamugumisha aho ngaho ejo tukazavugana akaba yakomeza agakora.”

Uyu mukobwa wize amateka, ubukungu n’indimi avuga ko yahise yumva ko inzozi ze zibaye impamo, atangira gukora uko ashoboye kugira ngo azashyire mu ngiro ibyo yari yariyemeje.

Nyuma yo kuva kuri City Radio, yagiye gusaba akazi kuri Flash Fm/Tv asaba ko azajya akora kuri Radio ariko umuyobozi wayo amubwira ko akamuha ariko akazajya akora kuri televiziyo.  Uyu mukobwa avuga ko yatunguwe kuko atari yarigeze atekereza ko azagaragara kuri Televiziyo ahanini bitewe n’uko bisaba ibintu byinshi.

Umunyamakuru Bianca yatangaje ko yakuze afite inyota yo gukora kuri Radio uwitwa Khenziman abimufashamo

Ikiganiro cya mbere yakiriwemo cyamaze amasaha arenga abiri, uwamwakiriye ashaka kumenya niba abakunzi b’iyi Televiziyo bamwishimiye. Bianca anavuga ko yinjira mu itangazamakuru, abo mu muryango batabyumvaga bavuga ko uyu mwuga utatunga umuntu ku rwego runini.

We avuga ko uko agaragara ubu, imyambaro ye n’ibindi byose agezeho abicyesha ubutunzi yakuye mu itangazamakuru kuva yaryinjiramo. Avuga ko gukora kuri Televiziyo byagiye bituma hari abasore n’abagabo bamwandikira bamusaba guhura nawe, ariko ngo afite umukunzi kandi wihariye mu nguni zose.

Ati “Namukundiye byinshi ariko reka nkubwire bitatu by’ingenzi. Afite ibitekerezo byubaka. Ni umuntu uhora yifuza iterambere kuri twese. Agaragara neza imbere n’inyuma.”

Akomeza ati “Icya kabiri ni umuntu uzi kwishima. Ntabwo antesha umutwe, niba tugomba kwishima turishima. Ntabwo ari bugire ikibazo kubera ko wambaye uko ushaka, kubera ko wakoze ibintu ibi n’ibi. Mbega arashimishije kubana nawe.”

Bianca avuga ko mu gihe amaze mu itangazamakuru byatumye atekereza ku mishinga yo kuruhande yakora ikamuteza imbere, ikazaba amasaziro ye na nyuma y’itangazamakuru.

Ibi nibyo byatumye mu minsi ishize yandika ku mbuga nkoranyambaga atanga akazi kuri buri wese witegura kumubera umunyamabanga wihariye akajya amutegurira gahunda y’umunsi we.

‘Personal assistant’ we azajya yitaba telefoni ye, asubize ubutumwa bugufi na email, yitabire inama n’ibindi. Bianca yavuze ko yabitekereje bitewe n’uko bitari kumworohera gufatanya akazi k’itangazamakuru no gucunga iyi mishinga ibiri agiye gushyira ku isoko.

Abinyujije muri ‘Bianca Baby’ vuba aha arafungura ku mugaragaro umushinga wa mbere ujyanye no kwita ku bwiza bw’abantu. Ni umushinga adasobanura neza kuko avuga ko ari agaseke ahishiye abakunzi we.

Ati “Ni umushinga wa mbere ugomba kuba wita ku bwiza bw’abantu. Si abakobwa gusa, ahubwo abantu bose. Umuntu wese erega aba agomba gusa neza, agaragara neza.”

Bianca ubu ukorera Isibo Tv ibiganiro bye byibanda cyane ku gutumira abahanzi bakizamuka. Ni ibintu avuga ko yishimira kuko benshi mu bahanzi bamuciye mu maboko, ubu yishimira urwego bagezeho.


Bianca yavuze ko yitegura gutangiza imishinga ibiri irimo ijyanye no kwita ku bwiza bw'abantu

Bianca Baby yemeje ko ari mu rukundo n'umusore yishimira uburyo ateye, ufite ibitekerezo by'ubuka kandi uzi kwishima icyo ari cyo

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BIANCA WITEGURA GUTANGIZA IMISHINGA IBIRI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND