RFL
Kigali

Dada Cruz yashyize hanze indirimbo yise “Mpa umwanya” yibutsa abantu gutega amatwi abakunzi babo-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/08/2020 7:58
0


Indirimbo yose igira ubutumwa runaka iba ishaka gutambutsa ku bayumva, ishobora gucyebura, kwigisha no kwihanganisha. Ubu umuhanzikazi Dada Cruz yashyize hanze indirimbo nshya yise “Mpumwanya” aho asaba abakundana kudafata imwanzuro bahubutse bakabanza gutega amatwi abakunzi babo.



INYARWANDA yaganiriye n’umuhanzikazi uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda, Bayishimire Ernestine (Dada Cruz) umaze igihe gito yinjiye muri muzika adutangariza byinshi bimwerekeyeho anadusobanurira byinshi ku ndirimbo ye nshya. Mu gihe gito amaze mu muzika, agaragaza imbaraga nyinshi. Aherutse gusohora ndirimbo yise 'Yari Wowe' yakunzwe na benshi.


Dada Cruz mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, yatangaje byinshi n’ingamba ze muri muzika, ashimangira ko yaje muri muzika atayobewe ko aje guhurira n’abandi bahanzi ku isoko. Yavuze ko azakora ibihangano byiza kandi birimo ubutumwa mu kwigarurira abakunzi b’umuziki Nyarwanda. Akavuga ko kandi azakora umuziki nk’undi mucuruzi wese.

Dada Cruz yagize ati "Njyewe ubu ndi umuhanzi, naje kwinjira mu muziki atari ukwishimisha ahubwo nzakora umuziki uzacuruza, ibi byose bisaba gukora cyane no gutanga ubumwa bwiza bwubaka bukanasana imitima ya benshi cyane cyane mu rukundo ibiba mu buzima busanzwe”.

Asobanura iyi ndirimbo ye nshya “Mpumwanya”, yavuze ko hari abantu bashwana n’abakunzi babo, kandi mu by'ukuri bagatandukana batabanje kwicara ngo baganire ku byabaye, kuko umwe ashobora kubona nta kosa ryabayeho ahubwo ari uko batahanye umwanya ngo baganire.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “MPUMWANYA” YA DADA CRUZ








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND