RFL
Kigali

Afurika yungutse undi mu Perezida wahawe Ipeti rya Marshal bivuze ko yaterwa ntatabarwe

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/08/2020 23:35
0


Ipeti rya Marshal rihabwa umusirikare wagaragaje ubutwari no kwitanga akagaragaza ko ashoboye kandi yishoboye, ubu muri Afurika Inteko Nshingamategeko ya Tchad yahaye Perezida Idriss Déby Itno ipeti rya Maréchal.



Amakuru atandukanye ahamya ko ibyo guhabwa iri peti rya Marshal, byabereye mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 ishize Tchad ibonye ubwigenge. Iryo peti ni ryo risumba ayandi yose atangwa mu gisirikare cy'iki gihugu ndetse n’ahandi ku Isi.

Tchad : Déby Itno arbore les attributs de Maréchal sous la colère ...

Umukuru w'Inteko Nshingamategeko ya Tchad yavuze ko Perezida Déby ahawe icyo cyubahiro mu kumushimira ukuntu mu kwezi kwa kane yayoboye ibikorwa byo guhashya intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu, nk’uko BBC ibitangaza.

Tchad imaze igihe ihanganye n'ibitero by'imitwe y'intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu. Amagambo yo muri ibyo birori ya Haroun Kabadi, umukuru w'inteko ya Tchad, yasubiwemo agira ati: "Uri intangarugero n'icyitegererezo kuri Tchad".

Perezida Déby yavuze ko icyubahiro ahawe cy'iryo peti agituye abasirikare bagenzi be. Yagize ati: "Turacyari ku nkeke zitewe n'iterabwoba, kandi nta mpuhwe rigira... Urugamba rwo kurwanya iterabwoba ni ishingano ikomeye kandi ruzakomeza kuba mu biduhangayikishije".

Kuri Twitter, ubu perezida wa Tchad yamaze guhindura umwirondoro we yongeramo iryo peti yaraye ahawe rya 'maréchal'.

Bassin du lac Tchad : Idriss Déby Itno se retire des opérations ...

Idris Deby ubu ni Marshal mu gisirikare

Idris Deby Itno, aje yiyongera ku bandi basaga 42 bahawe aya mapeti, akenshi bivugwa ko uhawe ipeti rya Marshal aterwa ntatabarwe kuko aba yatangaje ko ari rurangiranwa ku kurwana no kwirwanaho ibituma atinda gutabarwa iyo atewe.

Abandi bahawe ipeti rya Marshall twavugamo; Idi Amin wa Uganda warihawe kuva (1928-2003), Mobutu Sese Seko wa Zaire warihawe (1930–1997), Omar Al –Bashil wa Sudan, Samora Machel wa Mozambique (1933–1986) Mohammed ben Mizzian wa Marocco (1897–1975) n’abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND