Hashize iminsi havugwa ko umuraperi Kanye West wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yafashe icyemezo cyo kwiyamamariza kuyobora USA. Ubu amakuru ashimangira ko uyu muraperi yatanze impapuro zuzuyemo Aderesi na Sinyatire z’impimbano.
Ku wa Gatanu, Ishyaka Riharanira Demokarasi no
Kurengera Ibidukikije ryatanze ikibazo cyo kubuza uyu muraperi
kwiyamamariza kuba umukandida w’ishyaka rya gatatu, rivuga ko hari ibibazo
byinshi afite mu mpapuro ze harimo aderesi zitari zo na sinyatire (Signature).
Mu gusubiza iki kirego, Kanye West yavuze ko iri shyaka
ryashyizeho iperereza ry’umuntu ku giti cye kuneka itsinda rye mu rwego rwo
'gushyiraho gahunda yo gutoteza no gutera ubwoba' kurwanya kwiyamamariza
umwanya wa perezida, nk'uko TMZ yabitangaje.
Impapuro z’uyu muhanzi zo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu Ugushyingo zatanzwe i Wisconsin mu cyumweru gishize. Kugira ngo atange dosiye yo kwiyamamaza, uyu muraperi yari akeneye imikono 2,000 y’abatoye biyandikishije muri leta.
Nk’uko TMZ
ibitangaza, itsinda rye ryamufashije kubona imikono mpimbano. Mu kirego
cy’icyumweru gishize, Abademokarate ba Wisconsin bavuga ko harimo impapuro
z’abantu batandatu bavuze ko bashutswe mu gushyira amazina yabo ku mpapuro za
Kanye West.
Umwunganizi Michael Maistelman wakusanyije izo
nyandiko, yabwiye ikinyamakuru Milwaukee Sentinel ati: "Niba izo nyandiko ari
ukuri… ibyaha byakozwe n’ubukangurambaga bwa Kanye West .'
Kanye West kandi ngo ntabwo yanditse neza aho atuye. Iki
kirego kivuga ko umunyamategeko Lane Ruhland, wafashaga Kanye West mu kwiyamamaza kwe, yageze ku biro bya
komisiyo ishinzwe amatora muri Leta nyuma ya saa kumi n'imwe z'umugoroba hashize iminota mike ngo igihe ntarengwa nkirangiye cyo
gutanga impapuro zerekana kandidatire mu kureba ko yakwemerwa neza nta nkomyi.
Mu makuru atari
yo yatanzwe, umwe yavuze ko yari atuye mu gace ka Illinois kegeranye n’inganda naho uwa kabiri agaragaza ko atuye muri
Californiya aho bivugwa ko atigeze atura mu myaka yashize. Umugore witwa Cheryl Pernell
wo mu Ntara ya Milwaukee mu kirego yavuze ko hari umuntu wamwegereye muri
parikingi ya Walmart amubaza niba yiyandikishije gutora maze amusaba gushyira
umukono ku nyandiko yemeza ko yiyandikishije, kandi ibyo byakoreshejwe mu bikorwa
byo gutora West.
Mu magambo ye yagize ati “'Iyo nza kubimenya, ntabwo
nari gusinya impapuro, ntabwo rwose. Kanye West yari kubona amajwi yanjye kandi
ndatekereza ko ari urwenya ko yiyamamariza kuba Perezida”.
Ikinyamakuru Dailymail kivuga ko umuturage wa Milwaukee, Wanda Thompson, mu nyandiko ye yavuze ko yashyize umukono kuri iki cyifuzo kuko Kanye West yatemberaga mu baturage asaba sinya avuga ko umusinyira ahembwa idorari rimwe (1$) ku izina. Thompson yagize ati: 'Iyo atambwira ko ahembera umukono, sinari gusinya iyi nyandiko ku mpapuro.'
TANGA IGITECYEREZO