Ku uri uyu wa Kabiri Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yatangaje ko igihugu cye cyibaye icya mbere ku isi mu kwemeza urukingo rwa Covid-19, nyuma y’igihe cyiri munsi y’amezi ruri mu igeragezwa ku bantu.
Inkuru
dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters avuga ko igihugu
cy’u Burusiya cyabaye icya mbere mu kwemeza urukingo rwa Covid-19 nk'uko
byatangajwe na Perezida w’iki gihugu Vladimir Putin kuri uyu wa Kabiri. Uru rukingo
ngo rwari rumaze igihe cyiri munsi y’amezi abiri ruri mu igeragezwa ku bantu.
Iyi ntambwe
Uburusiya bwateye ni imwe mu ngingo bavuga ko igaragaza ubushobozi urwego rwabo
rw’ubushakashatsi rugezeho. Kuri uyu wa kabiri ubwo Perezida Vladimir Putin
yari mu nama n’abagize guverinoma nibwo yatangaje aya makuru, anashimira abantu
bose bagize uruhare mu kugirango uru rukingo ruboneke.
Amakuru
avuga ko minisiteri y’ubuzima muri icyi gihugu yamaze kwemeza uru rukingo aho yavuze
ko uru rukingo bateganya ko ruzatanga ubwirinzi (Immunity) mu guhe cy’imyaka ibiri.
Perezida Putin yagize ati: ”Ndizera ko mu gihe gito kiri imbere tugiye gutangira
kongera umubare wuru rukingo”. Yavuze kandi
ko ibi bibaye intambwe y’ingenzi ku isi yose.
Perezida
Putin yavuze kandi ko umwe mu bakobwa be yamaze guhabwa uru rukingo kandi ko uyu
mukobwa yagize uruhare mu igeragezwa ryarwo. Nyuma yavuze ko umunsi uyu mukobwa
we yahereweho uru rukingo yari afite umuriro uri ku kigera cya degree celcius
38, nyuma uragabanuka ugera hejuru gato ya degree celcius 37 ku munsi
wakurikiyeho. Yakomeje agira ati: ”Ubu ameze neza kandi afite umubare munini w’abasirikare”
gusa nta zina ry'umwe mu mukobwa be babiri wahawe uru rukingo yigeze atangaza, abakobwa
be babiri ni bo Mariya Putina na Yekaterina Putina.
Leta y’Uburusiya
yavuze ko abakora mu rwego rw’ubuvuzi, abarimu n’abandi bose bashobora kwandura
icyi cyorezo mu buryo bworoshye aribo bazaherwaho mu guhabwa uru rukingo. Uwungirije
Minisitiri w’intebe Tatyana Golikova yavuze ko guha abaganga uru rukingo
bizatangira mu nsi micye iri imbere muri kuno kwezi turimo.
Professor Alexander
Gintsburg uhagarariye ikigo cya Gamaleya Institute cyakoze uru rukingo yavuze
ko gutanga uru rukingo bigeye gutangira nubwo igerageza rya gatatu rigikomeje. Yakomeje
avuga ko ku nshuro ya mbere hazatangwa inkingo mu duce tugera 10-15 mu bice
bigera kuri 85 bigize icyi gihugu.
Leta y’uburusiya
ivuga ko umubare munini w’uru rukingo uzatangira gukorwa mu kwezi gutaha kwa Nzeri
naho umubare munini w’abaturage bakazatangira kuruhabwa mu kwakira. Icyi gihugu
ni kimwe mu bihugu bwagize umubare munini w’abanduye icyi cyirezo cya Covid-19
aho mu mibare itangazwa igaragaza ko handuye abagera ku 897,599 hapfa abagera
15,131.
Nk'uko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi WHO rivuga ko ku isi yose hari inkingo zirenga 100 ziri gukorwa mu rwego rwo guhangana na Covid-19, muri izi nkingo izigera kuri 4 zigeze mu cyiciro cya gatatu cyo gusuzumirwa ku bantu.
Src:
Reuters & abc News & Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO