Ikipe ya Juventus nyuma yo gusezererwa na Lyon mu mikino ya champions league bakaza guhitamo gutandukana n’umutoza wabo Maurizio Sarri, bamwe mu bakinnyi bafite amazina akomeye bagiye nabo kwerekwa umuryango.
Kuri
uyu wa Gatandatu tariki 08 kanama 2020, nibwo ubuyobazi bwa Juventus bwatangaje
ko uwabakiniye akanabafasha gutwara ibikombe bitandukanye Andrea Pirlo agizwe
umutoza wayo mukuru. Nkuko bisanzwe rero iyo umuntu ahawe inshingano aba agomba
kugira impinduka ndetse n’ibyemezo afata ngo bizamurengere mu gihe kizaza.
Andrea
Pirlo na we nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe ikipe ya Juventus akaba yamaze
kugaragaza bamwe mu bakinnyi adafite muri gahunda ze. Umukinnyi bivugwa ko
agomba kugenda mu bambere ni umusore w’imyaka 29 y’amavuko Aaron Ramsey waeze
muri Juventus umwaka ushize w’Imikino avuye mu ikipe ya Arsenal, bitewe n’umusaro
udahagije ndetse n’amafaranga y’umurengera ahabwa, ikaba ariyo mpamvu nyamukuru
ashobora gusohoka muri iyi kipe mu bambere.
Mu
bandi bakinnyi bivugwa ko bagomba gutandukana n’iyi kipe, harimo umunya- Argentine
w’imyaka 32 y’amavuko Gonzalo Higuain nawe ushinjwa umusaruro mucye ukaba n’intandaro
yo kuba ku muryango usohoka muri iyi kipe.
Si
aba basore gusa haranavugwa kandi Daniele Rugani w’imyaka 26, Sami Khedira w’imyaka
33 ndetse na Mattia De Sciglio w’imyaka 27 y’amavuko.
Biteganyijwe ko kandi Blaise Matuidi ukina mu
kibuga hagati, agomba kwerekeza muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika
agasinyira ikipe ya Inter Miami iyoborwa na Devid Beckham banakinanye muri Paris Saint-Germain.
Juventus
uyu mwaka ushize w’imikino yatwaye igikombe cya munani cya shampiyona yikurikiranya,
ndetse isezererwa na Lyon yo mu Bufaransa mu mikino ya 1/8 cya UEFA shampions league.
Aaron Ramsey ashobora utandukana na Juventus
Matuidi ashobora gusanga Beckham muri Inter Miami
TANGA IGITECYEREZO