RFL
Kigali

Jackie Chandiru yahishuye ko yagerageje kwiyahura inshuro enye kubera uruvugo rwo kuri Internet

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/08/2020 12:14
0


Umuhanzikazi w’umunya-Uganda Jackie Chandiru yahishuye ko yagerageje kwiyahura inshuro zigera kuri enye bitewe n’abantu bagiye basakaza amakuru y’ibinyoma bifashishije internet bakavuga ko yitabye Imana.



Mu kiganiro na Felix Oduor ukorera Jalang Tv, Jackie yavuze ko yagiye afata icyemezo cyo kwiyahura bitewe no gucibwa intege n’inkuru zakomerekeje umutima we zagiye zisohoka mu bihe bitandukanye.

Avuga ko yagerageje kwiyahura ari mu kigo cyita ku bakoresheje ibiyobyabwenge, aho yagiye yakira amakuru yatumye yumva yakwipfira kurusha gukomeza guhumeka umwuka w’abazima.

Ati “Ndi muri icyo kigo, nabonye kuri Youtube umuntu avuga ngo ‘Jackie Chandiru uruhukire mu mahoro’. Abakoresha internet banyishe inshuro enye, ndetse nanjye nagerageje kwiyahura inshuro enye."

Akomeza ati “Nari ndambiwe bene izo nkuru. Ndabizi ko mwabonye amafoto, numvaga natakaje icyizere cy’ubuzima, ku buryo nabonaga nta muntu n’umwe ukwiye kubaho.”

Avuga ko muri we yumvaga ko gupfa biruta gukomeza kuba mu buribwe bwavaga ku magambo y’abantu. Uyu mukobwa avuga ko yanisunze isengesho abwira Imana ko azi neza kwiyahura ari icyaha ariko kandi ayibwira ko yugarijwe n’agahinda gakomeye.

Jackie wakunzwe ari mu itsinda Blu 3 anavuga ko igihe kimwe yagiye muri Pharmacy asaba imiti yatuma umuntu apfa. Avuga ko yayatse, abwira muganga ko ari inshuti ye yamutumye.

Avuga ko muganga yamwimye iyi miti asubira mu rugo avanga inzoga z’amako yose, yumva ko aza kubyuka yapfuye.

Ati “Nabyutse umutwe uri kundya cyane. Nibaza niba ndi ikuzimu cyangwa ndi mu ijuru. Sinabonaga umuriro nkumva ko ndi mu ijuru. Kandi n’abantu nabonaga, ubwo nangira kugarura/kuruka ibyo nanyweye.”

Umwaka ushize hashohotse amafoto ya Jackie Chandiru amugaragaza ageze habi. Avuga ko icyo gihe yarimo akoresha ikiyobyabwenge cya Pethidine atari Cocaine cyangwa heroine nk’uko abantu babivugaga.

Uyu mukobwa avuga ko yakoresheje iki kiyobyabwenge cya pethidine bitewe n’uko yari yabwiwe n’abantu ko kizamugeza ku rupfu.

Avuga ko yanyuze mu buribwe bukomeye agahora ababara umugongo.

Jackie avuga ko byageze n’aho akoresha inshinge 20 ku munsi yitera mu mubiri, agamije kwirengagiza Isi y’abantu yamuvugaga uko yishakiye.

Ingaruka z’ibi biyobyabwenge yagiye ahangana nazo mu bihe bitandukanye ndetse yagiye ajyanwa mu bitaro ‘huti huti’ rimwe na rimwe. Jackie yamenyekanye mu itsinda rya Blue 3 yari ahuriyemo na Cindy Sanyu na Mbabazi Lilian. 

Izina rye ryavuzwe cyane mu Rwanda nyuma y’uko akoranye indirimbo ‘Take it off’ na Urban Boys. Uyu muhanzikazi umwibuke mu ndirimbo nka ‘Gold Digger’ yamumenyekanishije birushijeho, ‘Bakusigula Nyo’, ‘Oli Vitamini’, ‘Gwoyagala’ n’izindi nyinshi.

Ingaruka z’ibiyobyabwenge yagiye ahangana nazo mu bihe bitandukanye ndetse yagiye ajyanwa mu bitaro ‘huti huti’ rimwe na rimwe. Jackie yamenyekanye mu itsinda rya Blue 3 yari ahuriyemo na Cindy Sanyu na Mbabazi Lilian.

Izina rye ryavuzwe cyane mu Rwanda nyuma y’uko akoranye indirimbo ‘Take it off’ na Urban Boys. Uyu muhanzikazi umwibuke mu ndirimbo nka ‘Gold Digger’ yamumenyekanishije birushijeho, ‘Bakusigula Nyo’, ‘Oli Vitamini’, ‘Gwoyagala’ n’izindi nyinshi.

Umuhanzikazi Jackie Chandiru yatangaje ko yagerageje kwiyahura inshuro zigera kuri enye

Jackie yavuze ko yakoresheje ibiyobyabwenge bikaze kugera n'aho asaba muganga kumuha imiti yamwica


Chandiru yavuze ko yagiye ashengurwa n'inkuru zavugaga ko yitabye Imana kandi akiri muzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND