RFL
Kigali

Lebanon: Minisitiri w’Intebe yatangaje ko Guverinoma yeguye ku nshingano; Amakuru agezweho nyuma y’iturika

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:10/08/2020 22:45
0


Kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Intebe muri Lebanon, Hassan Diab, yatangaje ko Guverinoma ye yasezeye ku nshingano, nyuma y’uko muri iki gihugu habaye iturika rihambaye, ryanangije byinshi mu mujyi wa Beirut, rikanahitana abatari bake.



Minisitiri w’ Intebe wa Lebanon Hassan Diab, yatangaje ukwegura ku nshingano kwa Guverinoma—abaminisitiri—nyuma y’ iminsi mikeya iki gihugu kibereyemmo iturika rihambaye ku cyambu.

Minisitiri Diab, yabitangaje bimaze kugaragara ko abaminisitiri batatu bari bamaze kwemeza ko basezeye ku nshingano, ndetse hari n’ abandi babiteganyaga.

Mubare bamaze gusezera ku nshingano zabo mbere y’ uko Minisitiri w’ Intebe atangaza iyegura rya guverinoma, harimo Minisitiri w’ Ubutabera, Marie Claude Najem, Minisitiri w’ Ubukungu, Ghazi Wazni. Gusa mu minsi yabanjirije uyu wambere, hari n’ abandi bari basezeye nka Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga; Nassif Hitti, ndetse n’ abandi.

Itegeko nshinga ry’ iki gihugu, rivuga ko guverinoma byemezwa ko isezera ku nshingano mu gihe, bibiri bya gatatu byayo byamaze gusezera.

Mu itangazo yanyujije kuri televiziyo, Minisitiri w’ Intebe Diab, yavuze ko ibi byabaye—iturika—ryatewe n’ ingezo ya karande ya ruswa mu gihugu, ko kandi abafite uruhare muri byo bakwiye kuzabiryozwa.

Inama yari igamije gufasha Lebanon yabonetsemo agera kuri miliyoni 300$

Inama yahuriyemo abayobozi benshi bo ku mugabane, ifite intego yo kureba uko iki gihugu cyahuye n’ icyago, yabonetsemo inkunga y’ amafaranga akabakaba miliyoni 300$.

Aya, ni amafaranga azakoreshwa mu bikorwa byo gufasha abaturage b’ Igihugu bahuye n’ ingaruka za iri turika.

Ibiturika muri Lebanon byacukuye umwobo wa metero 43 z’ ubujyakuzimu

Icyambu cyaturitse ku wakabiri mu cyumweru dusoje kigahitana abatari bake, cyasize gicukuye metero 43 z’ ubujyakuzimu, ubu iki cyobo kikaba kibereyemo amazi y’ inyanja.

Imibare y’ abapfuye iriyongera umunsi ku wundi, ndetse n’ ibyangiritse

Imibare y’ abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ iturika ryo ku wakabiri, imaze kugera ku bantu 200, mu gihe abakomeretse bo ari bagera ku 6,000.

Gusa inzego z’ ubuyobozi zimwe muri Lebanon—ba guverineri—zitangaza ko hakiri imibiri y’ abantu benshi ikiri kubura. 

Nka guverineri wa Beriut, Marwan Abboud, yavuze ko hakiri abakozi b’ abanyamahanga, n’ abatwazi b’ amakamyo bakomeje kubura.

Uretse abantu bahaburiye Ubuzima n’ abahakomerekeye, biratangazwa ko haba harangiritse amazu (inyubako) zigera ku 6,200. 

Src: Aljazeera 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND