RFL
Kigali

Bitunguranye umuraperi Fivio Foreign yigaragaje nyuma y’amakuru yavugwaga ko yarashwe agapfa

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/08/2020 15:19
0


Umuhanzi w’Icyamamare mu njyana ya Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Fivio Foreign, Kuri Tariki ya 8 Kanama 2020, ku gicamunsi ni bwo amakuru yatangiye guhwihwiswa ko uyu muraperi yarasiwe muri Club iri Atlanta.



Abafana ba Fivio batangiye kujya mu gihirahiro nyuma y’ibihuha byatangiye kuvugwa ko uyu muhanzi ukorera muzika ye mu mujyi wa New York yarashwe ndetse akicirwa hanze y’icyumba cya Elleven45 i Atlanta.

Fivio Foreign posts video for fans after reports claimed that he ...

Nyuma y’aya makuru abenshi bari bamaze kwizera ko Fivio yapfuye, abantu batandukanye cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kwandika ko umuraperi yapfuye mu gihe abandi ba hafi y’uyu muhanzi batangaje ko yarashwe ariko ko ari muzima.

Producer Kenny Beats yanditse kuri Twitter ati: "Nabonye gusa ko Fivio ameze neza." Nyuma kandi Umunyamakuru wa Hiphop, Rob Markman na we yagize ati: “Gusa nabonye ko Fivio ameze neza. Ntabwo tuzi neza uko byagenze, ariko twumva ko ameze neza”.

Fivio Foreign-Militant(Unreleased) by Fivio Foreign: Listen on ...

Ibindi byemezwa ku byerekeranye ko uyu muraperi ameze neza nanone byaturutse kuri A-Tron, wavuze ati: "Fivio ameze neza". Umwanditsi w’indirimbo w’icyamamare muri Amerika, Derrick Milano, nawe yongeyeho ati: "Fivio ameze neza" . Ndetse n'umuraperi mugenzi we Rah Swish yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, ati: "Fivio ntabwo yarashwe cyangwa ngo akomeretswe”.

Fivio Foreign responds to rumors that he was shot dead in Atlanta

Umuraperi Fivio yanyuze ku mbuga nkoranyambaga asohora mashusho yerekana ko atigeze yitaba Imana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND