Kigali

Karekezi Olivier wageze i Kigali yitezweho impinduka zikomeye muri Kiyovu Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/08/2020 9:57
0


Umutoza mushya wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, wageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020, agahita ashyirwa mu kato k’umunsi umwe, yitezweho impinduka zikomeye zirimo kongera guhesha iyi kipe igikombe kimwe mu bikinirwa mu gihugu iheruka mu myaka myinshi ishize.



Karekezi Olivier yahagurutse muri Suède ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yari yitezwe mu Rwanda ku wa Gatandatu ariko ntibyakunze kubera ko nyuma yo kugera mu Bubiligi, yamenye ko icyangombwa yipimishirijeho Coronavirus cyarangiye biba ngombwa ko ashaka ikindi.

Nyuma yo kugera mu Rwanda Karekezi yahise ashyirwa mu kato muri imwe muri Hotel z’I Kigali, aho biteganyijwe ko asohoka mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa mbere agahita atangira akazi muri Kiyovu Sports.

Mu kwezi gushize nibwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko bwamaze kumvikana na Karekezi Olivier nk’umutoza mushya uzayitoza mu myaka ibiri iri imbere.

Uyu mutoza watwaye ibikombe bibiri mu gihe gito yamaze atoza Rayon Sports, yitezweho byinshi n’abafana ndetse n’abakunzi ba Kiyovu Sports inyotewe gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwakoze ibishoboka byose bwigaragaza ku isoko ry’abakinnyi mu mpeshyi y’uyu mwaka businyisha bamwe mu bakinnyi bakomeye kandi bahenze.

Mu biganiro bitandukanye aba bayobozi batanze, bavuze ko uyu mwaka bari kubaka ikipe ikomeye cyane yitezweho gutwara ibikombe bitandukanye kubera ko bafite abakinnyi b’abahanga kandi bafite ubunararibonye ndetse n’umutoza w’umuhanga uzi cyane shampiyona y’u Rwanda.

ABAKUNZI BA KIYOVU SPORTS BITEZE IKI KURI KAREKEZI?

Kubaka ikipe mu buryo bwose bigaragaza intego ndetse n’intumbero ubuyobozi bwa Kiyovu bufite muri uyu mwaka.

Abakunzi ba Kiyovu Sports banyotewe igikombe, haba shampiyona cyangwa icy’Amahoro. Hashize imyaka myinshi iyi kipe idatwara igikombe na kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, ndetse gusohokera I gihugu hari benshi mu bakunzi bayo babifata nk’umugani kubera imyaka myinshi ishize itabigeraho.

Gutwara kimwe muri ibyo bikombe bibiri, byatuma Karekezi yubaka amateka muri iyi kipe kandi bikanubaka umubano n’urukundo rukomeye n’abakunzi b’iyi kipe.

Karekezi w’imyaka 37, yakiniye APR FC mu Rwanda n’amakipe atandatu ku Mugabane w’u Burayi no muri Afurika. Afite Impamyabushobozi y’ubutoza itangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi “UEFA A Licence”.

Karekezi yamaze gusesekara mu Rwanda

Abafana ba Kiyovu biteze ko Karekezi azatuma baterura igikombe badaheruka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND