RFL
Kigali

Willian ku muryango winjira muri Arsenal, byose byarangiye yemeye gusinya imyaka itatu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/08/2020 15:51
0


Umunya-Brazil ukina mu kibuga hagati wakiniraga ikipe ya Chelsea y’i Londres mu Bwongereza, yamaze kumvikana na Arsenal nayo ibarizwa muri uwo mujyi kuzayikinira mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, nyuma yo kutongererwa amasezerano na Chelsea yari amazemo imyaka 7.



Willian Borges da Silva yifuzwaga n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi no muri Amerika arimo FC Barcelona na Inter Miami ya David Beckham.

Impamvu yatumye Willian atandukana na Chelsea yari amazemo imyaka irindwi ayikinira, ni ukubera kutumvikana ku masezerano mashya, aho uyu mukinnyi yifuzaga guhabwa amasezerano y’imyaka itatu, ariko Chelsea igatsimbarara ku masezerano y’imyaka ibiri, afata umwanzuro wo kuyisohokamo agashaka indi kipe imuha ibyo yifuza.

Arsenal nk’ikipe ikeneye abakinnyi bakina mu kibuga hagati kandi bafite ubunararibonye, yahise yegera Willian batangira ibiganiro.

Mu byo impande zombi zimaze iminsi ziganira, harimo igihe cy’amasezerano, amafaranga agomba guhabwa ndetse n’ibindi bikubiye mu masezerano ashobora gusinya muri iyi kipe.

Impande zombi zumvikanye ku ngingo zose ndetse uyu mukinnyi yemera ko agomba gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe iherereye mu mujyi akunda.

Isaha n’isaha Willian yakwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Arsenal kuko amakuru ava mu bantu be ba hafi ndetse no mu bayobozi b’iyi kipe ni uko ibintu byose bireba impande zombi byarangiye igisigaye ari ukubishyira ku mugaragaro akerekwa abafana n’abakunzi b’iyi kipe nk’umukinnyi mushya.

Kimwe mu byatumye ubwumvikane bugerwaho hagati y’impande zombi ni uko Willian agiye gukorana n’umunya-Brazil mwenewabo Edu, umuyobozi w’icyubahiro muri Arsenal.

Umutoza w’ikipe ya Chelsea Frank Lampard, bisa n’aho ibya Willian yabigiyemo gacye kuko avuga ko abakinnyi bakina mu kibuga hagati abafite kandi Willian avuyemo ntacyo byahungabanya, ndetse no mu busatirizi ngo nta kibazo afite kuko yazanye Timo Werner na Hakim Ziyech, ahubwo ikibazo gisigaye mu bwugarizi.

Willian w’imyaka 32 wakinnye imikino 47 mu marushanwa yose Chelsea yitabiriye mu mwaka w’imikino ushize, ibitego 4 yatsinze Premier League isubukuwe nyuma yo guhagarikwa na COVID-19, byujuje ibitego 9 yatsinze mu mwaka wose w’imikino wa 2019/20.

Bidatunguranye igihe icyo aricyo cyose Willian yakwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Arsenal.

Willian yemeye gusinyira ikipe ya Arsenal amasezerano y'imyaka itatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND