Kigali

Mukura yahembye abakinnyi n’abatoza bayo ibirarane by’imishahara y’amezi 6

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/08/2020 12:17
0


Nyuma y’amezi atandatu ikipe ya Mukura Victory Sports idahemba abakozi bayo, kera kabaye ku bufatanye n’umuterankunga wayo akarere ka Huye, Mukura yahembye ibirarane by’imishahara y’amezi yose yari ibereyemo abakinnyi ndetse n’abatoza bayo.



Amakuru meza ava ku mu buyobozi ndetse n’abakozi ba Mukura Victory Sports, ni uko kugeza magingo aya nta mukinnyi cyangwa umutoza iyi kipe igifitiye umwenda kuko yamaze kubishyura ibirarane byose by’amezi atandatu y’imishahara yari ibabereyemo.

Buri mukinnyi wese wayikiniye mu mwaka ushize w’imikino yaba agifite amasezerano y’iyi kipe kuri ubu cyangwa yaratandukanye nayo, buri wese yahawe amafaranga ye.

Muri uyu mwaka w’imikino 2019/20, Mukura VS, yahuye n’ibibazo by’amikoro cyane, ahanini byaturutse kuba iyi kipe yarakoresheje amafaranga menshi ikanafata imyenda ubwo yasohokeraga u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup, byanatumye hari abakinnyi batandukanye nayo barimo Ntwari Evode, kuko itabahaye amafaranga yabo babagombaga ubwo basinyaga amasezerano.

Kapiteni w’iyi kipe Gael Duhayindavyi, abicishije ku rubuga rwa WhatsApp rumuhuza na bagenzi be, yababwiye ko amafaranga yabo yamaze gushyirwa kuri konti zabo, igisigaye ari uko babona ubutumwa bwemeza ko amafaranga yagezeho.

Umuyobozi wa Mukura Victory Sports, Gasana Jerome, yatangaje ko abakinnyi bamaze kwishyurwa ibirarane by’imishahara yose bari bafitiye abakinnyi, kandi ko iyi kipe yitegura kugura abakinnyi batanu bashya kugira ngo yitegure neza umwaka utaha w’imikino.

Uyu muyobozi kandi yanatangaje ko umutoza mukuru Tony Hernandez yahawe akaruhuko k’igihe gito kuko agomba kugaruka vuba agatangiza imyitozo, akanamenyerana n’abakinnyi bashya.

Benshi mu bakinnyi bafashije Mukura Victory Sports gusoza ku mwanya wa kane mu mwaka ushize w’imikino bayisohotsemo, gusa ubuyobozi bw’iyi kipe butanga icyizere ku bafana ko bugiye kubaka ikipe ikomeye kandi izahatanira ibikombe.

Abakinnyi ba Mukura VS bamaze guhembwa ibirarane by'umushahara w'amezi atandatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND