Umukinnyi w’ikipe y‘igihugu Amavubi, Hakizimana Muhadjiri, ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu wari umaze iminsi avugwa muri Rayon Sports, yayiteye umugongo nyuma yo kutubahiriza ibyo basezeranye yerekeza muri AS Kigali izasohokera u Rwanda muri CAF Confederations Cup.
Guhera
mu kwezi kwa Gatandatu baravuzwe ko Rayons Sports iri mu biganiro na Muhadjiri,
bifata indi ntera mu kwezi gushize kwa karindwi aho byavuzwe ko uyu rutahizamu wari
umaze gutandukana n’ikipe ya Emirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
yemeye gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.
Icyo
gihe hanasohotse Cheque yanditseho Muhadjiri iriho Miliyoni 13 Frws, ndetse uyu
musore ngo yari anemerewe umushahara w’ibihumbi 800 Frws ku kwezi.
Mu
magambo ye, iyo yabazwaga aho Transfert ye igeze, Muadjiri yasbizaga ko 80%
azakinira Raon Sports mu mwaka utaa w’imikino, byanatumye benshi mu bakunzi b’iyi
kipe yambara ubururu n’umweru batangira kumufata nkumukinnyi uzabakinira mu
mwaka utaha w’imikino.
Gusa
ariko ibyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Tariki 06 Kanama 2020 bihabanye
n’ibyo benshi batekerezaga kuko amakuru n’amafoto yagiye ahagaragara, agaragaza
ko Muhadjili yasinyiye AS Kigali amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’umwaka
umwe.
Kuba
FERWAFA yaremeje ko AS Kigali ariyo izakina imikino ya CAF Confederations Cup,
byahise biha icyerecyezo uyu mukinnyi ushaka kwigaragaza ku ruhando
mpuzamahanga, ahita ahindura intekerezo ze byihuse atera umugongo Rayon Sports
bari bamaze iminsi mu biganiro, yerekeza muri iyi kipe y'umujyi wa Kigali izakina CAF Confederations Cup umwaka utaha.
Iyo
wegereye zimwe mu nshuti z’uyu mukinnyi zikubwira ko impamvu Muhadjiri atasinyiye
Rayon Sports ari uko itujuje ibyo bari basezeranye mu biganiro bagiranye mu
bihe bitandukanye.
Uyu
mukinnyi w’imyaka 26, yavuye mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC
yagezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, nayo yari yamuguze muri
Mukura Victory Sports.
Muhadjiri yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri AS Kigali
Muhadjiri azajya yambara nmero 10 muri AS Kigali
TANGA IGITECYEREZO