RFL
Kigali

Umuraperi Takeoff wo mu itsinda rya Migos arashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:6/08/2020 11:42
0


Umuraperi Takeoff arashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu umugore, icyi cyaha cyo gufata ku ngufu uyu musore ashinjwa n’uyu mugore, mu kirego yatanze mu rukiko avuga ko ibi byabereye mu birori bahuriyemo mu mugi wa Los Angeles muri Kamena



Kirshnik Khari Ball w’imyaka 26 y’amavuko uzwi nka Takeoff wamenyekanye cyane mu itsinda rya Migos ahuriyemo na bagenzi be babiri aribo Quavo na Offset, kuwa gatatu w’icyi cyumweru umugore yagejeje ikirego mu rukiko rukuru rwo mu mugi wa Los Angeles, aho mu kirego cye ashinja uyu musore icyaha cyo kumufata ku ngufu mu birori bahuriyemo mu gace ka Encino, Los Angeles muri kamena uyu mwaka.

Uyu mugore Jane Doe mu kirego avuga ko ubwo bahuriga n’uyu musore mu birori byabereye muri Los Angeles kuwa 23 Kamena, Takeoff yagerageje kumuha ikiyobyabwenge cy’urumogi (Marijuana) ariko we arabyanga, Doe akomeza avuga ko ubwo bari muri ibi birori uyu musore yamubangamiraga cyangwa amubuza uburyo bityo akumva atisanzuye.

Takeoff
Takeoff arashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu

Nyuma y’ibi Doe avuga ko yazamutse mu cyumba cyo hejuru mu nzu yaberagamo ibi birori arikumwe n’uwayoboraga ibirori, ari nawe wari wamutumiye nibwo bahuraga n’uyu musore amanuka, nyuma nibwo Takeoff yasigaranye na nyiri ukuyobora ibirori baganira, Doe yakomeje hejuru mu cyumba gutegereza uyu bari kumwe. Nyuma yo gutegereza yagiye kubona abona Takeoff niwe winjiye maze atangira kumukorakora ku kibuno.

Doe akomeza avuga ko uyu musore yakomeje kumuhatiriza, nibwo yahise umuhindukiza areba hasi amukuramo imyenda maze ahita amufata ku ngufu, uyu musore arangije ibyo yakoraga yahise asohoka. Ibi bikimara kuba avuga ko yahise ajya kwa muganga maze abaganga bameza ko yafashwe ku ngufu koko, nyuma nibwo abaganga bo kuri rino vuriro bahise babimenyesha polisi yo mu mugi wa Los Angeles (LAPD).

Polisi yo mu mugi wa Los Angeles ku makuru yahaye ikinyamakuru TMZ yabatangarije ko bari mu iperereza ry’icyi cyirego. Uhagarariye uyu musore mu mategeko Drew Finding yabwiye TMZ ko bamaze kureba ibikubiye mu kirego umukiriya we ashinjwa, avuga ko ibi byose bashinja uyu musore byose ari ibinyoma nta kuri kurimo.

Itsinda Migos uyu musore abarizwamo ryashinzwe mu mwaka 2008 mu mugi wa Lawrenceville muri Georgia, rigizwe n’abasore batatu aribo Offset (Kiar Kendrell Cephus), Quavo (Quavious Keyate Marshall) na Takeoff (Kirshnik Khari Ball).

Migos
Itsinda rya Migos (uhereye ibumoso) Quavo, Offset na Takeoff

Iri tsinda riritegura gushyira hanze Alubumu yabo uyu mwaka. Aba basore bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane aha twavuga nka “Bad and Boujee,” ”Motorsport” na “Walk it Talk it”  bafatanyije n’abahanzi bakomeye harimo nka Drake, Nicki Minaj na Cardi B.

 

Src: TMZ & Los Angeles Times & Daily Mail

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND