RFL
Kigali

Amarushanwa mpuzamahanga y’abahanzi ategurwa na The Mic Africa yatekereje no ku Banyarwanda

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/08/2020 23:01
0


Ni kenshi abantu bagaragaza impano ugasanga ibabyariye ikintu cy’amateka kizibukwa mu rugendo rwabo rwa muzika, ariyo mpamvu umuryango 'Take Back the Mic' wateguye amarushanwa azitabirwa n’ibihugu bitandatu aho uzaryegukana azahabwa ibihembo bishimishije.



The Mic Africa, igiye kuba ku nshuro yayo ya 2. Umuyobozi wa The Mic Africa, ni umunyamerika witwa Derrick Ashong. InyaRwanda.com yaganiriye na Buddha Blaza uhagarariye aya marushanwa muri Afurika atangaza ko mu bihugu byose bahisemo, babonye n’u Rwanda rufite abanyempano nabo bakaba bahawe amahirwe yo kwiyandikisha muri aya marushanwa ateganijwe tariki 10 Kanama uyu mwaka wa 2020.


Yatangaje ko abifuza kwiyandikisha baba abahanzi batandukanye, abakora R&B, abazi kubyina ibyo bise {Breakdancers},Hip Hop,..Kwiyandikisha muri The Take Back the Mic byaratangiye bikaba bizarangira tariki 7 Kanama 2020. Amajonjora azakorwa tariki 10 Kanama 2020 ku bazaba baratanze ibisabwa byuzuye bigaragara ku rubuga banyuraho buzuza ibibaranga ku mbuga nkoranyambaga no kugaragaza ibihangano byabo bashyize kuri Youtube nk’uko bigaraga muri link banyuraho biyandikisha.


Ibihugu bitandatu bizitabira aya marushanwa harimo; Ghana, South Afirika, Rwanda, Kenya, Nigeria ndetse na Mauritius. Buddha Blaza avuga ko uzamara kwiyandikisha azajya yakira ubutumwa kuri Email bumusobanurira amakuru arambuye n’icyiciro yagaragayemo nk’umuhanzi n’uburyo azarushanwa, aho bishoboka ko byakorwa mu buryo bw’iyakure bw’ikoreranabuhanga .


Umuhanzi wese ubyifuza yakwiyandikisha anyuze ku rubuga www.takebackthemic.com. TRACE TV izerekana aya marushanwa. Ibihembo bazahatanira bazabimenyeshwa mu butumwa bazohererezwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND