Kigali

Urutonde rw'imodoka 10 zinyaruka kurusha izindi ku Isi - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:6/08/2020 7:41
0

Muri iki gihe uko ikoranabuhanga riri kugenda ritera imbere ku buryo bwihuse ni nako n’ibinyabiziga bitandukanye bigenda bikorwa bifite ubushobozi butandukanye, haba mu muvuduko ndetse n’ibikoze icyo kinyabiziga.Uko umwaka utashye ni ko inganda zigenda zikora imodoka zitandukanye ku buryo bw’umuvuduko kugira ngo zirusheho guhatana ku isoko. Mu 1987, isi yarakangaranye ubwo hakorwaga imodoka yo mu bwoko bwa Ferrari F40 yari ibaye iya mbere ifite umuvuduko uri hejuru ya kilometero 321.869 ku isaha (321.869km/h).

Gusa ariko uko isi yagiye itera imbere ntibikiri igitangaza ko imodoka yarenza uwo muvuko. Kuri ubu INYARWANDA.COM yabateguriye urutonde rw’imodoka 10 zihuta kurusha izindi zose ku isi.

10. SALEEN S7

Imodoka yitwa SALEEN S7 yakozwe n’Abanyamerika ni yo iza ku mwanya wa cumi w’imodoka zihuta kurusha izindi. Iyi modoka ifite agaciro k’ibihumbi $550,000 by’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyoni 527 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi modoka ifite ubushobozi bwo kugenda ku muvuduko wa kilometero 399.117 ku isaha (399.117km/h).

9. MCLAREN SPEEDTAIL

Imwe mu modoka nshya ku rutonde rwacu, McLaren Speedtail, yakozwe n'Abongereza mu 2019. Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 2.2 by’amadolari y’Amerika ($2.2 million) ni ukuvuga asanga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Ifite umuvuduko wa Kilometero 402.336 ku isaha (402.336km/h).

8. Bugatti Veyron

Ku mwanya wa munani hari imodoka yitwa Bugatti Veyron, ifite agaciro ka miliyoni 1.7 y’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asanga miliyari n’igice y’amafaranga y’u Rwanda. Iyi modoka ifite umuvuduko wa kilometero 408.773  ku isaha (408.773km/h).

7. SSC Ultimate Aero

Imodoka yitwa SSC Ultimate Aero ni yo iza ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’imodoka zihuta kurusha izindi. Iyi modoka ikaba ifite agaciro ka miliyoni 575 z’amafaranga y’u Rwanda. Igenda ku muvuduko wa kilometero 411.992 ku isaha (411.992km/h).

6. KOENIGSEGG AGERA R

Imodoka yakozwe n’uruganda rwo muri Suwede ni yo iza ku mwanya wa gatandatu. Iyi modoka yitwa KOENIGSEGG AGERA R ifite agaciro ka miliyoni 2 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari imwe na miliyoni Magana kenda y’amafaranda y’u Rwanda (1,918,025,800). Iyi modoka ikaba ifite umuvuduko wa Kilometero 418.429 ku isaha (418.429km/h).

5. Bugatti Chiron

Ku mwanya wa gatanu turahasanga indi modoka yo mu bwoko bwa Bugatti, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 3 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asanga miliyari 2 n’ibihumbi magana inani y’amafaranga y’u Rwanda. Bugatti Chiron ifite umuvuduko wa kilometero 420.039 ku isaha (420.039km/h).

4. Bugatti Veyron Super sport

Bugatti Veyron Super sport ni yo iza ku mwanya wa kane ku rutonde rw’imodoka zihuta kurusha izindi. Iyi modoka ikaba ifite agaciro ka miliyoni 2.7 z’amadolari y’amerika ni ukuvuga asaga miliyari ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda. Bugatti Veyron Super sport ifite umuvuduko wa kilometero 431.304 ku isaha (431.304km/h).

3.Hennessey Venom GT

Ku mwanya wa gatatu turahasanga imodoka yitwa Hennessey Venom GT yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 1.2 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asanga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda. Hennessey Venom GT ifite umuvuduko wa kilometero 434.523 ku isaha (434.523km/h).

2. KOENIGSEGG Agera RS

Imodoka yitwa KOENIGSEGG Agera RS ni yo iza ku mwanya kabiri ikaba ifite agaciro ka miliyoni 2.5 z’amadolari y’Amerika. Ifite umuvuduko wa kilometero 447.398 ku isaha (447.398km/h).

1.Bugatti Chiron Super Sport 300+

Ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’imodoka zifite umuvuduko mwinshi kurusha izindi ku Isi turahasanga imodoka yitwa Bugatti Chiron Super sport 300+ ifite agaciro ka miliyoni 3.8 z’amadolari y’amerika ni ukuvuga asanga miliyari eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda. Bugatti Chiron Super Sport 300+ ifite umuvuduko wa kilometero 489.241 ku isaha (489.241km/h).

Src:topspeed.com


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND