RFL
Kigali

Biravugwa: Shampiyona y’u Rwanda 2020/21 izatangira mu Ugushyingo aho kuba muri Nzeri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/08/2020 17:12
0


Biravugwa ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze kwanzura ko bitewe nuko babona icyorezo cya Coronavirus kitaragenza macye, umwaka w’imikino muri ruhago 2020/21 wari uteganyijwe gutangira muri Nzeri, wimuriwe mu Ugushyingo 2020.



Minisiteri ya Siporo yari yatangaje ko amakipe agomba gutangira imyitozo muri uku kwezi kwa Kanama, ubundi ibikorwa bya Siporo birimo na shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko Komite ya FERWAFA yateranye igasuzuma igihe umwaka w’imikino mu Rwanda 2020/21 watangirira, basanga kuba icyorezo cya Coronavirus kitaragenza macye ngo gituze bitakunda ko itangira muri Nzeri nkuko byari biteganyijwe, ahubwo yimurirwa mu Ugushyingo 2020.

Ntabwo ari shampiyona y’imuwe gusa kuko byari biteganyijwe ko n’amakipe atangira imyitozo muri uku kwezi kwa Kanama, yimuriwe mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

Aganira na radio Rwanda, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yavuze ko bitarenze ku wa Gatanu hazaba hamenyekanye igihe umwaka w’imikino wa 2020/21 uzatangirira.

Yagize ati “Mu gihe kitarambiranye mu minsi ya vuba, FERWAFA izatangaza gahunda y’umwaka w’imikino yose haba mu bagabo n’abagore mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ndetse n’abakiri bato gusa ishobora no guhinduka bijyanye n’ingamba zo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus “.

“Nta byinshi nabivugaho tutarabitangaza, ariko hari amatariki FERWAFA izatangaza twizera ko bitazarenza ku wa Gatanu”.

Aracyari ibibazo bitandukanye FERWAFA igomba kubanza gukemura mbere yuko umwaka utaha w’imikino utangira, birimo nko kumenya amakipe mashya azakina icyiciro cya mbere akubutse mu cya kabiri, ndetse no gukemura bimwe mu bibazo byabaye mu guhindura amakipe ku bakinnyi ariko amakipe bavuyemo ntabone ibintu kimwe n’abakinnyi babakiniraga.

APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona 2019/20, niyo izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League mu gihe AS Kigali izongera gukina CAF Confederation Cup nyuma y’uko Igikombe cy’Amahoro cya 2020 giseshwe ntikirangire.

Biravugwa ko umwaka utaha w'imikino uzatangira Mu Ugushyingo aho kuba muri Nzeri 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND