Nyuma yo gutangaza kumugaragaro ko asezeye burundu gukina umupira w’amaguru kubera uburwayi bwashoboraga kumwambura ubuzima, Iker Casillas wafashije igihugu cya Espagne ndetse na Real Madrid kwibikaho ibikombe bitandukanye, akomeje kwakira ubutumwa bumushimira ubutwari yagize n’ubumwihanganisha kuba adasezeye ku bushake.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Kanama 2020, nibwo Iker Casillas yasezeye burundu ku mupira w’amaguru kubera indwara y’umutima itaramukundiye ko akomeza gukina.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Casillas yanditse ati: "Ikintu cy’ingenzi mu buzima ni inzira unyuramo n’abantu baguherekeza, ntabwo ari iyo ujya. Nta gukabya kurimo ndatekereza ko nshobora kuvuga ntashidikanya ko ari yo nzira kandi igeza buri umwe ku cyerekezo".
Ubu butumwa bwababaje benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, abakinnyi ndetse n’abatoza, batifuzaga ko Casillas asezera ku mupira w’amaguru ku myaka 39, kuko babonaga agifite byinshi byo gutanga.
Ariko ku rundi ruhande na none bashimishijwe n’ubutwari uyu munyezamu yagaragaje mu myaka ye yakinnye umupira w’amaguru.
Amakipe atandukanye Casillas yakiniye, Abakinnyi bakinanye n’abo batakinanye ndetse n’abasportif muri rusange, bishimiye banababazwa n’isezera rye mu mupira w’amaguru.
Ku ikubitiro ikipe ya Real Madrid yakiniye imyaka 25 akanayibera kapiteni, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti: "Real Madrid irashaka gushimira, no kwerekana ko ikunda umwe mu bihangange byayo ndetse n’umupira w’amaguru kw’ isi. Iker Casillas ni inkoramutima ya Real Madrid kandi bizahoraho imyaka n’imyaka ".
Perezida wa Real Madrid Florentino Pérez yashimiye byimazeyo Casillas byumwihariko ku kazi gakomeye yakoreye Real Madrid, avuga ko azahora ari uwigenzi muri iyi kipe kandi azahora ari nk’ikirango cya Real Madrid.
Ikipe ya FC Porto yakiniraga yamushimiye ubwitange, umurava, urukundo ndetse n’ubuyobozi bwamurangaga mu kibuga byanafashaga ikipe kwitwara neza, banamwifuriza guhirwa mu bundi buzima.
Abakinnyi batandukanye barimo Buffon, Cristiano Ronaldo, Sergio Ramos, Cesc Fabregas, Andres Iniesta, Marco ascension n’abandi benshi bamwoherereje ubutumwa bumwihanganisha ariko bunamubwira ko ari intwari muri ruhago ku Isi.
Casillas yakinnye imikino 167 akinira igihugu cya Espagne, byumwihariko yayoboye iyi kipe iyifasha gutwara igikombe cy’Isi kimwe rukumbi yatwaye ubwo batsindaha Ubuholandi ku mukino wa nyuma muri 2010 imikino yabereye muri Afurika y’Epfo. Uretse iki gikombe kandi yanafashije iki gihugu kwegukana ibikombe by’uburayi bibiri byikurikiranya muri 2008 na 2012.
Casillas yakinnye imikino 725 mu ikipe ya mbere ya Real Madrid yakinnyemo imyaka 16, atwara ibikombe 19 bitandukanye, birimo ibikombe 3 bya UEFA Champions League, 5 bya La Liga ya Espagne, 2 by’umwami muri Espagne, ibikombe 2 biruta ibindi i Burayi, ibikombe by’Isi bihuza ama Club 3ndetse na Spanish Super Cup 4 n’indi midali yagiye yegukana ku giti cye.
Casillas yafashije Real Madrid kwegukana ibikombe bitandukanye
Casillas yafashije Espagne kwegukana igikombe cy'Isi 2010
Casillas ni umwe mu banyezamu b'abahanga Isi yagize
TANGA IGITECYEREZO