RFL
Kigali

Mugisha Clement yashyize hanze indirimbo 'Turwanye Corona' ikangurira abanyarwanda kuyirinda-YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/08/2020 12:21
0


Umuhanzi uri mu bari kuzamuka neza mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, Mugisha Clement yamaze gushyira hanze indirimbo yise “Turwanye Corona”, ikubiyemo ubutumwa bwiza bwo kwirinda iki cyorezo cyugarije amahamga yose.



Mugisha Clement yakuriye muri Korali, akura akunda umuziki, aza gufata icyemezo cyo kwinjira muri muzika ku giti cye agaragaza impano ye, amaze igihe gito muri muzika ku kigi cye, ubu amaze gukora indirimbo zigera kuri 2.

Inyarwanda.com yaganiriye na MugishaClement, atubwira ko nawe yiyumvamo impano yo kuririmba kandi azanatanga ubutumwa bwiza ku bakirisitu n’abanyarwanda muri rusange. Mu ndirimbo 2 afite harimo iyo yise “Turwanye Corona”, nyuma ahita asohora iyo yise “Ndaje”.


Ku gitekerezo cyo gukora indirimbo “Turwanye Corona” Clement yahamirije itangazamakuru ko nawe yumvaga yagira uruhare rwe mu gutambutsa ubutumwa bukangurira abanyarwanda mu kwirinda Covid-19.

Yagize ati “Hari abakoranabushake b’Urubyiruko ruri kwitanga muri ibi bihe mu kurwanya Coronavirus, abo twaraganiriye bambaza umusanzu natanga nk’umuhanzi, nibwo rero nanjye nk’urubyiruko nahise numva aribyo ntanga umusanzu w’Indirimbo yumvikanamo ubutumwa bukangurira bose kwirinda Corona, no gukurikiza amabwira yo kwirinda Covid-19.”.

Ku ruhande rwo gukora indirimbo ya Gospel yise “Ndaje” mu majwi n’amashusho yashingiye ku buryo hari bamwe bakiranuka ariko ntibatere imbere cyangwa se ntibasubirizwe ibyifuzo byabo ariko bagahumurizwa ko batazongera kuganya, kurira maze Imana ikaza kubatabara kubera kumva gutakamba kwabo.


KANDA HANO WUMVE “TURWANYE CORONA” YA MUGISHA CLEMENT


KANDA HANO WUMVE “NDAJE” YA MUGISHA CLEMENT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND