Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirukanye urubuga nkoranyambaga Tiktok rumaze kuba icyogere ku Isi, itegeka ikigo cya Microsoft ko cyagura uru rubuga ku ruhande rwakoreraga muri Amerika. Ibi ntabwo byafashwe neza nk'uko ikigo cyo mu Bushinwa ”Chinese State Media” cyatangaje ko ibi ari ubusambo bweruye.
Urubuga rwa
Tik Tok ruri mu zikunzwe hirya no hino ku Isi kuri iyi nshuro ruri mu mazi abira mu
gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu minsi micye ishize ni bwo Perezida Donald Trump yatangaje ko iki kigo kigomba kuzinga utwacyo kikava ku butaka
bwa Amerika. Gusa yongeye kugaruka avuga ko ikigo cya Amazon kigomba kugura Tik Tok akaba ari umugambi utenganyijwe kurangizwa kuwa 15 Kanama 2020.
Ku rundi ruhande, Trump yatangaje ko ashaka ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izabona ikigabane mu mafaranga azagurishwa Tik Tok kuko Leta yagize uruhare mu igurwa ryayo.
Ibi byaje
nyuma y'uko ibigo by’ikoranabuhanga byo muri Amerika byijujutira ko ibigo byo mu
Bushinwa by’ikoranabuhanga biri kubarya isataburenge. Bytedance ni cyo kigo
gifite ishami ry’urubuga nkoranyambaga rwa Tik Tok ndetse kikagira n’urundi
rubuga rukunzwe cyane mu Bushinwa ari rwo Wechat, nta kabuza ikigo cya Bytedance
kiri imbizi n'ikigo cya Facebook.
Mu minsi ishize ni bwo abakuru b'ibigo bitandukanye
birimo Facebook, Apple, Amazon na Google bateranye bari kureba hamwe imikorere y’ikoranabuhanga
muri rusange. Haje kugera aho babazwa iki kibazo ”Ese mubona igihugu cy’u Bushinwa kiba
ikoranabuhanga ry’ibigo byo muri Amerika?
Nyuma yo
kubazwa iki kibazo hafi ya bose basubije ko batabizi neza ariko wasanga bikorwa, gusa bwana Mark Zurckerberg nyiri Facebook akaba n’umuyobozi mukuru
wayo ntiyazuyaja kuko yavuze ko u Bushinwa bubiba cyane.
Abakurikira
impamvu uyu mugabo asa n'uwijunditse bimwe mu bigo by’ikoranabuhanga byo
mu Bushinwa bavuga ko akenshi adakunze kurangwa n'ishyaka ryo guhangana
ahubwo akoresha igitugu. Benshi ibi babihera ku nzira yakoresheje agura WhatsApp
na Instagram ndetse n’ibindi bigo yagiye yikiza, bimwe agahita
abihagarika nyuma yo kubigura mu rwego rwo kwirinda ihangana.
Mu mwaka wa 2016 yashatse kugura ikigo kitwaga
Music.ily ari cyo cyahindutse Tik Tok, gusa iki gihe ntabwo yahiriwe cyaje
kugurwa na Bytedance ariyo ubu imuteye impungenge kubera udushya ifite turi
gukundwa na benshi hirya no hino ku Isi.
Kuri iyi
nshuro igihugu cya Amerika gifite umugambi wo kwirukana Tik Tok ariko kiratangaza
ko Microsoft igomba guhita ikigura. Ibi benshi byabateye urujijo ndetse n’ibigo
byo mu Bushinwa birangajwe imbere na Chinese State Media byavuze ko ubu ari
ubusambo ndetse bw’indenga kamere.
TANGA IGITECYEREZO