RFL
Kigali

Abahanzi 10 bo muri Afurika bakize kurusha abandi mu mwaka wa 2020

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:4/08/2020 8:40
0


Abahanzi ni bamwe mu bantu ibikorwa byabo byahungabanyijwe n’icyorezo cya Coronavirus muri uyu mwaka. Ahanini ibi byatewe n'uko ibikorwa byabo byinshi bihuriza abantu benshi hamwe, ibi rero bikaba byarahagaritswe mu buryo bwo kwirinda ko iki cyorezo cyakomeza kwiyongera. Nubwo ariko ibi byabaye hari bamwe bakomeje kwinjiza amafaranga.



INYARWANDA yabakoreye urutonde rw’abahanzi icumi bafite agatubutse muri uyu mwaka. Ubu butunzi bakaba babukomora mu bikorwa byinshi bitandukanye birimo kugurisha ibikorwa byabo kuri murandasi, amasezerano bagirana na kompanyi bamamariza ndetse no mu bucuruzi butandukanye. 

10.Hugh Masekela

  

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ufatwa nka Se wa Jazz muri Afurika ukomoka mu gihugu cya Afurika y’epfo akaba azwi ku izina rya Hugh Masekela niwe uza ku mwanya wa cumi.Akaba afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni n’igice y’amadolari y’Amerika.Kuri ubu uyu muhanzi yaratabarutse ariko n’ubu ibikorwa bye birakinjiza agatubutse.

9. Wizkid

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria uzwi nka Wizikid niwe uza ku mwanya wa kenda k’urutonde rw’abahanzi bafite agatubutse muri afurika.Wizikid afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 4 z’amadolari y’Amerika.

Uretse ubuhanzi Wizikid afite ibindi bikorwa byinshi bimwinjiriza agaturutse harimo n’amasezerano yo kugurisha imyambaro ye, ikorwa n’uruganda rwa NIKE, rugurisha imyambaro ye yanditseho “Star Boy”

8. Tinashe

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe ariko ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ni umwe mu bahanzi bakomoka muri Afurika bafite agatubutse.Tinashe afite umutungo ufite agaciro kangana na Miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika.

Uretse ubuhanzi Tinashe akora ibikorwa by’ubucuruzi bw’imyambaro ye, yamamariza ibigo bikomeye muri Zimbabwe ndetse ubutunzi bwe ahanini abukomora mukugurisha ibihangano bye Online.

7. Sarkodie

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Ghana uzwi nka Sarkodie niwe uza kumwanya wa karindwi k’urutonde rw’abahanzi bafite agatubutse muri afurika.Sarkodie afatwa nk’inyenyeri y’umuziki muri Ghana.Akaba afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 7 z’amadolari y’Amerika.

6. Timaya

Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukomoka mu gihugu cya Nigeria uzwi ku izina rya Timaya niwe uza ku mwanya wa gatandatu k’urutonde rw’abahanzi bakize muri afurika,akaba afite umutungo ungana na miliyoni 8 z’amadolari y’Amerika.

5. Banky W

Banky W ukomoka mu gihugu cya Nigeria niwe uza ku mwanya wa gatanu akaba afite umutungo ufite agaciro kangana na miliyoni 9 z’amadolari y’Amerika.

4. Don Jazzy

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria uzwi ku izina rya Don Jazzy niwe uza ku mwanya wa kane. Mu busanzwe amazina ye nyakuri ni Michael Collins Ajereh.Kuri ubu Don Jazzy niwe muyobozi w’inzu itunganya muzika ndetse igafasha abahanzi muri Nigeria izwi ku izina rya  Mavin ndetse akaba na producer akaba akorera abahanzi benshi babarizwa muri Label ye.

Don Jazzy akaba ari nawe washinze Label yitwa Mo’ Hits Records mu mwaka wa 2004.Don Jazzy afite umutungo ungana na miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika.

 3. Davido

Umuhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria niwe uza ku mwanya wa gatatu.Akaba afite ubutunzi bungana na Miliyoni 16 Z’amadolari y’Amerika.Davido akaba yaramenyekanye cyane biturutse kuri album yasohoye muri 2012 yitwa ’Omo Baba Olowo’.

2. Black Coffee

Umuhanzi uza ku mwanya wa kabiri akomoka mu gihugu cya Afurika y’epfo akaba yitwa  Black Coffee. Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Nkosinathi Maphumulo ni umwe mu bakomeye aho akomoka ndetse akaba n’umwe mu begukanye ibihembo bikomeye mu banyamuziki bo muri Afurika muri rusange.

Uretse ubuhanzi Black Coffee ni DJ ndetse akaba na producer.Uretse ibyo black Coffee akorera abahanzi ibihangano mu buryo bwa online records streaming, ubu bukaba ari  bumwe muburyo bumwinjiriza amafaranga menshi kuko akorera abahanzi benshi batandukanye bo ku isi.

Nkuko Forbes Afurika ibitangaza uyu muhanzi afite umutungo ufite agaciro kangana na miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika.

1. Akon

Ku mwanya wambere turahasanga umuhanzi ukomoka k’umugabane wa Afurika mu gihugu cya Senegal ariko ukorera umuziki we muri leta zunze ubumwe z’amerika Akon. Akon yakoze zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu bihe bitandukanye. Amaze kugurisha kopi za album zirenga miliyoni 35 ku Isi hose. Yegukanye ibihembo bitandukanye mu muziki anahamagarwa inshuro eshanu muri Grammy Awards.

Yagurishije alubumu zisaga miliyoni 35 kwisi yose, yatsindiye ibihembo byinshi harimo ibihembo bitanu bya Grammy Award, yagize indirimbo 45 zakunzwe k’urutonde rwa Billboard Hot 100. Nkuko forbesafrica ibitangaza Akon afite ubutunzi bungana na miliyoni 80 z’amadolari y’Amerika.Uretse ubuhanzi Akon akora n’ibindi bintu bitandukanye birimo ubucuruzi ndetse no kwamamariza ibigo bitandukanye.

src:legit.ng






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND