RFL
Kigali

Mu ruvunganzoka Drogba yiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe rya ruhago muri Côte d’Ivoire - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/08/2020 13:14
0


Umunyabigwi mu mupira w’amaguru wakanyujijeho mu ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, Didier Drogba, imodoka ye yazengurutswe n’umubare munini cyane w’abafana bamugaragarije ko bamushyigikiye ubwo yari agiye gutanga ibaruwa yo kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe rya ruhago muri Côte d’Ivoire.



Drogba w’imyaka 42 y’amavuko ahanganye n’abandi bantu bane barimo Sory Diabaté usanzwe ari na Visi Perezida wa Federasiyo, akaba anashyigikiwe n’uwahoze ari Perezida w’iri shyirahamwe.

Byose bikazasobanuka neza mu matora ateganyijwe kuba tariki ya 05 Nzeri 2020.

Didier Drogba ushaka kuyobora ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire (IFF), arashaka gusimbura Augustin Sidy Diallo umaze imyaka umunani ariyobora.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Côte d’Ivoire (FIF) ryatangaje ko rizasuzuma ubusabe bw’abiyamamaje mu gihe cy’iminsi itanu y’akazi, abasabye bakazamenyeshwa icyemezo cya Komisiyo y’Amatora.

Drogba akeneye byibura gushyigikirwa byibuze n’amakipe atatu muri 14 y’Icyiciro cya Mbere, abiri yo mu byiciro byo hasi ndetse akagira n’umuntu mu byiciro bitanu birimo abasifuzi, abatoza, abaganga, abakinnyi n’abahoze bakina kugira ngo ubusabe bwe bwemerwe.

Kugeza magingo aya, Ishyirahamwe ry’abasifuzi muri icyo gihugu ryamaze kumubera umwishingizi mu matora yimirje.

Drogba wakunzwe cyane ari umukinnyi dore ko yari na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire, Abafana bongeye kumugaragariza urukundo ndetse ko biteguye kumushyigikira mu matora ategerejwe muri Nzeri 2020.

Mu magambo ye Drogba nyuma yo gutanga ibyangombwa bye, Drogba yavuze ko yiyamamaje kubera ko ashaka guhindura siporo mu gihugu.

Yagize ati “Ntabwo ari ibanga ko umupira wacu uhagaze nabi, ndetse n’iyo mpamvu hamwe n’ikipe yanjye dushaka kugira uruhare mu gutuma ubaho bundi bushya”.

“Umupira w’amaguru ni siporo ya buri wese, ihuriza abantu hamwe ikanabunga “.

“Ibi twabihamiririzwa n’aba bantu bakoraniye imbere y’ibi biro by’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire “.

Mu makipe umunani yose Drogba yakiniye mu buzima bwe yayakiniye imikino 679 ayatsindira ibitego 297, muri ayo makipe yose Chelsea niyo yakiniye imikino myinshi anayitsindira ibitego byinshi kuko mu myaka 10 yayimazemo yayikiniye imikino 381 atsinda ibitego 164.

Mu ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire Drogba yakinnye imikino 105 atsinda ibitego 65. Akaba ariwe rutahizamu w’ibihe byose muri Cote d’Ivoire.

Abafana bagaragarije Drogba ko bamushyigikiye mu matora ategerejwe muri Nzeri 2020

Drogba yijeje abakunzi ba ruhago muri Cote d'Ivoire ko agiye guhindura amateka muri ruhago yabo



  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND