RFL
Kigali

Ingamba nshya Kevin Kade agarukanye nyuma yo gusohora ‘KAO’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/08/2020 9:47
0


Umuhanzi Kevin Kade ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika Incredible Records, yatangaje ko yari amaze igihe adasohora indirimbo bitewe n’uko hari ibyo yanononsoraga.



Yabibwiye INYARWANDA, nyuma y’uko asohoye amashusho y’indirimbo “KAO” hari hashize hafi amezi icumi nta ndirimbo ye nshya.

Indirimbo ye “KAO” igiye kumara iminsi itatu isohotse, aho imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 10 ku rubuga rwa Youtube.

Ni indirimbo yanditse afashijwe n’umuhanzi Davis D ari nawe wamuhaye izina ryayo.

‘KAO (Knock Out)’ ivuga ku bwiza w’umukobwa agereranya na Rihanna ushobora gutuma abagabo bamurwanira.

Kevin Kade yavuze ko yabanje gufata umwanya wo kunonsora ibihangano bye mbere y’uko abisohora y’aba ari mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Avuga kandi ko iki gihe yari akimaze yita cyane ku ndirimbo ye “KAO”.

Uyu muhanzi avuga ko ubu yihaye gahunda yo gutangira gusohora indirimbo nziza ku maso kandi zinogeye amatwi.

Ati “Ubu ikigiye gukurikiraho ni ukubatungura gusa nibantize amaso n’amatwi ndazana indirimbo nyinshi kandi nziza.”

Uyu muhanzi yavuze ko afite intego yo kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda ariko kandi akawusaruramo ibigomba nawe kumuteza imbere.

Yasabye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange kumushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki.

Kevin Kade amaze umwaka akorana na Bagenzi Bernard akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nk’Iyitwa “Sofia” na “Mi Amor” yakoranye na Riderman.

Incredible Records isanzwe ibarizwamo abarimo Davis D na Seyn, yanyuzemo abahanzi nka Active, Danny Nanone, Khalfan, Aime Bluestone, Young Grace, Ciney n’abandi.

Umuhanzi Kavin Kade yavuze ko agarukanye imbaraga nyuma y'amezi 10 nta ndirimbo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KAO" YA KEVIN KADE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND