RFL
Kigali

Shalom choir yashyize hanze indirimbo nshya 'Mfite ibyiringiro' yibutsa abantu ko hano ku Isi atari iwabo- YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/08/2020 23:53
0


Shalom choir ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yamaze gushyira hanze indirimbo yitwa 'Mfite ibyiringiro' ikubiyemo ubutumwa bubwira abatuye Isi ko uko byamera kose abera b'Imana bazataha iwabo mu Ijuru kuko hano ku Isi atari iwabo.



Iyi ndirimbo 'Mfite ibyiringiro' ifite iminota ine (4) n'amasegonda makumyabiri n'atatu (23), yahimbwe na Commisson Techinique ya Shalom choir, itunganywa muri studio na Producer Bobo. Ni imwe mu ndirimbo ziri kuri Album yabo ya 4 y'amajwi. Aba baririmbyi b'i Nyarugenge basohoye iyi ndirimbo nyuma y'igihe gito bashyize kuri shene yabo ya Youtube (Shalom choir Rwanda) indirimbo zirimo; Mana yo mu Ijuru, Mungu wangu, n'izindi.

Ngamijimana Charles Visi Perezida wa kabiri muri Shalom choir iri muri korali zikunzwe cyane mu mujyi wa Kigali ndetse ikaba n'imwe mu zifite uduhigo twinshi muri ADEPR, yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yabo nshya 'Mfite ibyiringiro' bayikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu guhora biteguye umunota ku wundi kugaruka kwa Yesu Kristo. Yabasabye kuzirikana ko hano ku Isi atari iwabo bityo bakaba bakwiriye guhora biteguye gutaha iwabo mu Ijuru. Yagize ati:

Ahanini ni ubw'ibyiringiro by'uko tuzataha uko byaba bimeze kose. Tugomba kuzirikana ko hano mu isi atari iwacu. Isomo ku muntu uri buyumve ni uguhora yiteguye akiranuka kuri buri kimwe cyose kuko umwanya uwo ari wo wose yataha. 

Charles Ngamijimana yasabye abakunzi ba Shalom choir "kongera kugira ibyiringiro bundi bushya ku bari barabitaye". Yavuze ko imishinga ya hafi bafite nka Shalom choir harimo kurangiza Album yabo y'amashusho iri muri studio. Shalom choir uyibuke mu ndirimbo zahembuye imitima ya benshi mu bihe byashize ndetse n'ubu zirimo; Nzirata umusaraba, Nyabihanga, Abami n'Abategetsi, Uravuga bikaba, Uwiteka wampaye amahoro, n'zindi.

"Mfite ibyiringiro byuzuye y'uko inzozi zizaba impamo abera b'Imana tuzataha. Naba ndi mu rusengero ndimo kuririmba, ninumva ijwi ry'Umwami sinzaceceka, naba ndi mu muganda w'igihugu cyanjye cy'u Rwanda ntibizatuma ntitaba ijwi ry'Umwami wanjye, naba ndimo guhinga cyangwa ndimo gusarura ntibizankanga nzitaba nti 'Karame'". Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya 'Mfite ibyiringiro' ya Shalom Choir.


Shalom choir bashyize hanze indirimbo nshya 'Mfite ibyiringiro'

UMVA HANO 'MFITE IBYIRINGIRO' INDIRIMBO NSHYA YA SHALOM CHOIR








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND