Ikipe ya Paris Saint-Germain ikomeje kwandika amateka akomeye mu Bufaransa nyuma yo kwegukana igikombe cya Coupe de la Ligue mu Bufaransa itsinze Lyon kuri penaliti 6-5, nyuma y'uko iminota 90 y’umukino ndetse na 30 y’inyongera yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi.
Uyu mukino wa nyuma wa Coupe de la Ligue wakiniwe kuri Stade de France, wagombaga kuba warabaye muri Mata, ariko wimurwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi.
Ni umukino PSG yakinnye idafite rutahizamu wayo Kylian Mbappé, wavunikiniye mu mukino wa nyuma wa Coupe de France mu cyumweru gishize, gusa Neymar na Di Maria wari wagarutse mu kibuga bagerageje ibishoboka byose ariko gutsinda igitego biba ingume.
Lyon ntiyahiriwe n’igice cya mbere itabonyemo amahirwe menshi, gusa ariko PSG yo yabonye amahirwe atandukanye ariko abakinnyi barimo Neymar, Di Maria na drissa Gana Gueye ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye yo gufungura amazamu.
Amakipe yinjiye mu karuhuko k’iminota 15 nta kipe itsinze, ariko PSG bigaragara ko yirangayeho cyane.
Lyon yagarutse mu gice cya kabiri yisubiyeho dore ko nayo yasatiriye cyane izamu rya PSG ari umunyezamu Keylor Navas atabara iyi kipe yari isumbirijwe. Mu minota 45 y’igice cya kabiri PSG yakomeje kotsa igitutu izamu rya Lyon ihusha uburyo bwa Neymar washoboraga gutsinda igitego ari umupira ujya hanze.
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yahagamanye, bijyanye n’amategeko agenga iri rushanwa hahise hongerwaho iminota 30 yo kwisobanura ariko nayo ntihagira igihinduka irangira ari 0-0.
Lyon yasoje umukino ari abakinnyi 10 nyuma yuko Raphael akoreye ikosa Di Maria akerekwa ikarita itukura imusohora mu kibuga. Hahise hiyambazwa za Penaliti, maze PSG yinjiza 6 kuri 5 za Lyon ihita yegukana igikombe.
Kwegukana Coupe de la Ligue byatumye PSG yuzuza ibikombe bitatu itwaye muri uyu mwaka w’imikino mu Bufaransa, ni nyuma yo gutwara Shampiyona na Coupe de France, iba inshuro ya kane mu myaka itandatu PSG yegukana ibikombe bitatu bikinirwa mu Bufaransa.
PSG yegukanye igikombe cya gatatu gikomeye mu Bufaransa muri uyu mwaka
TANGA IGITECYEREZO