RFL
Kigali

Australia: Joy Key yakoze indirimbo ikangurira abantu kumenya ko ubukire atari ugutunga ibya mirenge

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/08/2020 12:35
0


Umuhanzikazi Uwizeye Joyce uzwi kandi nka Joy Key yasohoye indirimbo nshya yise “Umukungu” igaragaza ko ubutunzi bwa nyabwo atari ukugira amazu n'amafaranga menshi.



Joy Key ni we washinze Itorero Ndangamuco ry'urubyiruko ryitwa Igihozo rikorera aho atuye mu mujyi wa Queensland muri Australia. Mu ndirimbo ye nshya “Umukungu”, Joy Key yagaragaje ko umukungu nyawe ari ubana akanababarira.

Hari aho aririmba ati “Umukungu nyawe si uwujuje amafaranga amabanki, amabanga akabika abicanyi. Kandi umukungu nyawe si uwo amashyo magana bwaki imariye bene nyina ku icumu.”

Joy Key yabwiye INYARWANDA, ko yiteguye gukora igishoboka kugira ngo umuziki w'u Rwanda by'umwihariko umuziki gakondo umenyekane mu mahanga cyane cyane aho atuye.

Yavuze ko kuba umunyarwanda ari akabando agendana agereranya n’igihozo cye. Avuga ko yatangiye gushyira imbaraga mu gushyira ibyo atekereza mu ndirimbo no mu njyana gakondo.

Joy Key ati “Harimo imbogamizi ariko nta ntore icika intege. Abanyarwanda bitegure ubutumwa bwinshi kandi bwiza butandukanye ngiye gushyira hanze mbicishije mu ndirimbo.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko imbyino Nyarwanda zikunzwe cyane mu bihugu by’amahanga cyane cyane mu maserukiramuco n’ibindi bitaramo. 

Avuga ko usanga mu nzego bwite za Leta batumira abahanzi gakondo mu bitarimo n’ahandi bakeneye kureba imbyino z’u Rwanda.

Yasabye Abanyarwanda gukunda iby'iwabo, anabasaba kumva iyi ndirimbo yashyize hanze yitwa Umukungu banitegura izindi ziri mu nzira.

Iyi ndirimbo “Umukungu” yakorewe mu nzu nshya itunganya imiziki, by'umwihariko imiziki gakondo yitwa Umushanana Records. Yatunganyijwe n'umusore ukiri muto uri mu batanga icyizere cy'iterambere ry'umuziki witwa Meira pro.

Umuhanzikazi Joy Key yasohoye indirimbo nshya yise "Umukungu" ikangurira abantu kumenya ubukire bwa nyabwo

Producer Meira Pro watunganyije indirimbo "Umukungu"


Itorero Igihozo ryashinzwe n'umuhanzikazi Joy Key

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "UMUKUNGU" Y'UMUHANZIKAZI JOY KEY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND