RFL
Kigali

Biravugwa: FERWAFA yanzuye ko AS Kigali ariyo izasohokera u Rwanda muri CAF Confederations Cup

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/07/2020 16:44
0


Biravugwa ko Komisiyo ishinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, bashingiye ku itegeko rya CAF bemeje ko AS Kigali ariyo izasohokera u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo rya CAF Confederations Cup.



Iyi myanzuro ya Komisiyo yashyikirijwe Komite ya FERWAFA kugira ngo iyikorere ubusesenguzi n’ubugororangingo ubundi ifate umwanzuro ndakuka ku ikipe izasohokana na APR FC mu mikino nyafurika.

Komite Nyobozi ya FERWAFA igomba guterana ikemeza umwanzuro wa komisiyo ishinzwe amarushanwa cyangwa ifate undi mwanzuro utandukanye n’uwi komisiyo.

Ubwo shampiyona yahagarikwaga mu Rwanda, FERWAFA yahise yemeza ko APR FC ihawe igikombe kiyiha itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League, gusa ntibatangaza ikipe bazajyana na yo muri Confederations Cup.

Nyuma yuko hatangiye gucicikana amakuru avuga ko ikipe ya AS Kigali ari yo ifite amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, bakaba baragenderaga ku ngingo ya gatandatu y’amategeko yagengaga kwitabira imikino ya CAF Confederation Cup ya 2019-2020 aho bavuga ko mu gihe igikombe cy’Igihugu kitabaye, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu rishobora kohereza ikipe yari yakinnye iryo rushanwa mu mwaka wabanje.

Nta tegeko risobanutse FERWAFA ifite ryasobanura ikipe igomba gusohokera u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup mu mwaka utaha, gusa ugenekereje ugasanisha n’amategeko asanzwe ahari, usanga ikipe ya Rayon Sports ari yo yari ifite amahirwe menshi yo kuzasohoka mu marushanwa ya CAF y’umwaka utaha gusa na AS Kigali biracyashoboka nubwo byose bizaterwa n’icyo CAF izasaba ndetse n’umwanzuro wa Komite Nyobozi ya Ferwafa.

Mu bindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika, birimo n’ibyo mu karere nka Uganda, Kenya na Congo Brazaville bo bamaze kwemeza ikipe izasohoka muri CAF Confederations Cup nubwo ibikorwa by’imikino byagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus.

Biravugwa ko AS Kigali ariyo izasohokera u Rwanda muri CAF Confederations Cup

Rayon Sports ifite amahirwe menshi yo gusohokana na APR FC mu mikino nyafurika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND