Kim Kardashian na Kanye West nyuma y’uko basezeranye kubana akaramata mu mwaka wa 2014, amakuru ahari avuga bamaze igihe kingana n’amezi 12 yose batuye muri leta zitandukanye, ibi bije nyuma y’uko Kanye West atangaje ko umubano we n’umugore we utifashe neza.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cy’Abongereza The Sun avuga ko Kim Kardashian n’umugabo we Kanye West bamaze umwaka wose batabana mu nzu imwe nk’abashakanye. Aba bombi basezeranye kubana muri Gicurasi 2014 mu birori byabereye Forte di Belvedere, Florence mu gihugu cy’u Butaliyani.
Kim Kardashian n’umugabo we Kanye West bamaze amezi agera kuri 12 baba muri leta zitandukanye aho Kim bivugwa yibera mu nzu ye iri mu mujyi wa Calabasas muri California, naho umugabo we akaba yibera muri leta ya Wyoming. Mu minsi ishize uyu mugabo yagaragaye muri Wyoming ari kumwe na Justin Beiber n’umugore we Hailey ubwo bari baje kumusura.
Inkuru
iherutse gutangazwa na Us Weekly yavugaga ko igihe cyose Kanye West amaze
yibera muri Wyoming yazaga kureba abana be 4 (North (7), Saint (4), Chicago (2),
Psalm (1)) inshuro imwe mu kwezi. Iyi nkuru yavugaga kandi ko igihe cyose Kanye
West yari muri Wyoming, Kim yajyanaga abana gusura Se nibura rimwe mu byumweru
bitanu.
Amakuru avuga ko Kanye West yazaga kureba abana be rimwe mu kwezi
Inkuru ya
Us Weekly ikomeza ivuga ko aba bombi nta gihe gihagije baheruka kuba bari kumwe
kubera ko Kanye West yagiye kwiturira muri Wyoming naho umugore we akaba
yaragumye muri California, kubera ko abana babo ariho biga n’imiryango yabo
akaba ariho ituye.
Mu minsi
ishize Kanye West yatangaje ko umubano we n’umugore we utifashe neza. Kim
Kardashian mu minsi ishize aherutse gufata indege yerekeza muri Wyoming guhura
n’umugabo we, aho byavuzwe ko yari ajyanywe no kuganira n’umufasha we uko
bakemura ibibazo biri hagati yabo.
Kim yagaragaye asohoka mu ndege wenyine ubwo yavaga muri Wyoming
Ubwo inkuru
y’umubano wabo yamenyekanaga Kim na Kanye bafotowe bari mu modoka aho Kim
Kardashian yari arimo kurira bigaragara ku maso ko afite agahinda, ubwo aba bombi baganiraga
ku mubano wabo.
Kim yafotowe arimo kurira mu modoka ari kumwe n'umugabo we
Kanye West
ubwo yari muri gahunda yo kwiyamamaza mu ijambo rwe yatanze ryuje agahinda
kenshi yavuze uko we n’umugore we Kim bagerageje gukuramo inda y’umukobwa wabo
North. Nyuma ni bwo Kanye yaje gusaba imbabazi umugore we mu butumwa yanyujije
ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagiraga ati: ”Ndagiraga ngo nsabe imbabazi umugore
wanjye Kim ku bwo kujya ku karubanda nkavuga ibintu bijyanye n’ubuzima bwite”.
Kanye West
yakomeje agira ati:” Ntabwo umugore wanjye namwitayeho nk'uko yanyitayeho. Kuri Kim
ndashaka kuvuga ko nakubabaje. Ndakwinginze mbabarira. Ndagushimira kuba buri
gihe umbera aho ntari”.
Nyuma y’izi
mbabazi Kanye West yasabye umugore we, amakuru avuga ko ibintu hagati yabo bitarasubira
mu buryo. Kuwa 4 Nyakanga Kanye West yatangaje ko aziyamamariza kuba Perezida
wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,
akaba yaranatangiye n’ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Src:
The Mirror
TANGA IGITECYEREZO