RFL
Kigali

Tik Tok yiyemeje gutanga agera kuri Miliyari $3 ku banyempano inatangaza ihangana ryayo na youtube na Instagram

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:30/07/2020 18:50
1


Ikigo cya Tik Tok kiri gushaka gushyigikira abantu bafite impano mu guhanga udushya, cyatanganje ko muri izi miliyari $3, kizatanga agera kuri miliyari $1 mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika andi asigaye agatangwa hirya no hino ku Isi. Ku rundi ruhande, iki kigo cyatangaje ko kigiye guhangana na Youtube ndetse na Instagram.



Nyuma y'uko ikigo cya Byte dance kibonye ko urubuga rwacyo rwa tik tok rumaze kwamamara binyuze mu bwinshi bw'amashusho anyuzwa kuri uru rubuga, bagiye gutangira gufasha abanyadushya barukoresha kubona amafaranga. Uru rubuga rugiye gutanga amafaranga angana na miliyari $3 mu gihe kingana n’imyaka 3.

Kuri iyi nshuro, ubuyobozi bwa Tik Tok bwatangaje ko bugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bigarurire abantu benshi baruta abakoresha za Instagram na Youtube.

Iki kigo cyatangaje uburyo kizagenda gitangamo amafaranga, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazahatanga agera kuri miliyari $1 naho ku mugabane w’uburayi mu mwaka wa mbere bazatanga agera kuri miliyoni $70, gusa kuri uyu mugabane bari gupanga kuzahatanga agera kuri miliyoni $300.

Iki kigo gitangaza ko abantu bakoresha uru rubuga kugira ngo bazajye babona aya mafaranga bizajya bibasaba kwaka ubusabe nyuma bamara kwemererwa bakazajya bahembwa hagendewe ku mikorere ndetse bakajya bahembwa buri gihe. General Manager wa Tik Tok Vanessa Pappas abinyujije ku rubuga rw’iki kigo yagize ati: “Umugambi dufite ni uwo guha amafaranga abanyadushya bakoresha urubuga rwacu”.

Tik Tok mu myaka igera kuri 4 ishize imaze kumanurwa (Downloads) n’abasaga miliyari 2, uyu muvuduko urubuga rwa Tik Tok rufite mu kwigarurira imitima ya benshi ni bimwe mu bitera umutwe abayobozi b'ibigo nka Facebook na Google byari bimaze kwifatira Isi mu biganza.

Umuyobozi mu kigo cya Tik Tok ushinzwe ubushakashatsi Michael Norris yagize ati ”Twizeye ko mu gihe tuzaba tumaze gutangira guha amafaranga abakoresha uru rubuga bizakurura n’abandi banyadushya benshi”.  

Src: cnbc.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byiringiro Emmanuel 8 months ago
    Ibi bintu nibyiza cyane bizafasha TikTok kuzamuka cyane





Inyarwanda BACKGROUND