RFL
Kigali

Royal Fm igiye gususurutsa abakunzi bayo yifashishije aba-Dj batatu bo muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2020 15:13
0


Royal Fm ibinyujije muri gahunda yayo ngarukakwezi yise "Ultmate Lockdown Weekend" yatumiye aba-Dj batatu bakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo basusurutse abayikurikira.



Iyi gahunda ‘Ultmate Lockdown Weeekend’ ni ngarukakwezi Royal Fm itegura mu rwego rwo kuryohereza abayikurikira cyane cyane mu mpera z’icyumweru. Ni imwe muri gahunda ikundwa kuri iyi Radio cyane cyane urubyiruko.

Kuri iyi nshuro yatumiye aba-Dj batatu bo muri Amerika ngo bacurange muri weekend y’umuziki udahagarara n’ ibiganiro bishyushye muri iyi gahunda.

Abatumiwe ni Dj Osocity wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Dj Sajoh usanzwe akorera mu bihugu by’ u Burayi cyane cyane mu Bubiligi no mu Bufaransa ndetse na DJ onyx uzwi cyane mu tubyiniro two mu mujyi wa Newyork unafite inkomoko mu Rwanda.

Umuyobozi w’ibiganiro kuri Royal FM, Musinga Daziz [Dj Musinga], yavuze ko gukorana n’aba ba-Dj byatekerejweho mu guha umwihariko ‘Ultmate lockdown weekend’ igiye kuba ku nshuro ya Gatanu.

Ati: “Twahisemo gutumira aba Badj mu rwego rwo gukora itandukaniro na ‘Ultmate lockdown weekend’ enye zatambutse, urabona abantu ntibagisohoka ngo bajye mu tubyiniro babyine bishime, rero turashaka ko bacurangirwa n’ abahanga kandi umuziki bakawukurikira ku maradio yabo bakishimira weekend bari mu rugo.”

Musinga yavuze ko iyi weekend izaba akataraboneka kubakunda umuziki n’ abakunzi ba Royal FM by’ umwihariko.


Musinga Daziz Umuyobozi w'ibiganiro kuri Royal Fm 

Ultmate Lockdown Weekend ni gahunda ngaruka kwezi ya Royal FM Rwanda uru ruvange rw’ imiziki myiza n’ ibiganiro byiza bikaba bitangira saa moya za mu gitondo ku wa Gatanu wa nyuma w’ ukwezi.

Dj Onxk uzwi cyane mu tubyiniro two mu Mujyi wa New York

Dj Sajoh ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumiwe kuri Royal Fm








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND