Tahir Ahmad Naseem umugabo w’imyaka 47 y’amavuko ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarasiwe mu rukiko ku wa Gatatu w’iki cyumweru mu mujyi wa Peshawar muri Pakistan aho yari akurikiranweho icyaha cyo gutuka idini ya Islam.
Nk'uko
byatangajwe na Polisi yo mu mujyi wa Peshawar, ku wa Gatatu w’iki cyumweru
turimo umugabo witwa Tahir Ahmad Naseem ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yagezwaga imbere y’urukiko kubera icyaha yashinjwaga cyo
gutuka idini ya Islam, yarashwe n’umusore muto agahita yitaba Imana.
Naseem yarasiwe mu rukiko azira gutuka idini ya Islam
Uyu mugabo
Naseem iki cyaha yari agikurikiranweho kuva mu mwaka wa 2018, aho yari
yagishinjwe n’umusore muto witwa Awalis Malik wiga mu ishuri rya Kisilamu riri mu
mujyi wa Peshawar.
Uyu musore
Malik ubwo yaganiraga na BBC yavuze ko ibi byabaye ubwo yahuraga n’uyu mugabo
mu isoko riri mu mujyi wa Peshawar bakagirana ikiganiro kijyanye n’imyemerere
ye. Mbere y'uko bahura babanje kuganira kuri murandasi ubwo uyu mugabo yari agituye muri Amerika, nyuma ni bwo yaje kuvuga amagambo atishimiwe n’uyu
musore niko guhita ajya gutanga ikirego kuri polisi.
Ibindi
byaha uyu mugabo yashinjwaga harimo kuba yariyise Intuma y’Imana Muhammad (Imana
imuhe amahoro n’imigisha). Uyu mugabo yari amaze imyaka ibiri muri gereza. Umuyobozi
w’agace uyu mugabo yari atuyemo yavuze ko uyu mugabo yari afite ikibazo cy’uburwayi
bwo mu mutwe, aho yongeyeho ko Naseem yigeze gushyira videwo zitandukanye
ku rubuga rwa YouToube yiyita Mesiya.
Kuri uyu
wa Gatatu ubwo Naseem yagezwaga imbere y’urukiko, umusore muto witwa Khalid
yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano bari barinze aho uyu mugabo yaburaniraga
ni ko guhita arasa uyu mugabo amasasu menshi ahita yitaba Imana. Amakuru dukesha
BBC avuga ko uyu musore yinjiye mu rukiko yariye karungu, niko guhita arekura
urufaya rw’amasasu avuga mu ijwi ryo hejuru ngo ”Enemy of Islam” bishatse
kuvuga ngo “Umwanzi wa Isilamu”.
Nyuma yo
kuraswa Naseem yahise agwa mu rukiko mbere yo kujyanwa mu bitaro. Uyu musore
muto Khalid wamurashe yahise atabwa muri yombi. Leta ya Amerika nyuma y’ibi byabaye
yagize icyo itangaza, aho mu itangazo yayujije ku rukuta rwa Twitter yameje ko
uyu Naseem ari umuturage wa Amerika koko.
Khalid yatawe muri yombi nyuma yo kurasa Naseem mu rukiko akitaba Imana
Leta ya Amerika mu itangazo yasabye leta ya Pakistan “guhita igira icyo ikora kuri iki kibazo no gufata ingamba zizakumira ko hagira ikindi gikorwa kimeze nk’iki cyakongera kuba”.
Icyaha cyo guharabika imyemerere cyangwa imyizerere (Blasphemy) ni icyaha gihanishwa ibihano bikakaye cyane muri Pakistan. Mu mategeko y’iki gihugu, kurogoya iteraniro ry’abasenga, kunyura ahashyingurwa, gutuka cyangwa guharabika imyizerere, kwangiza ahantu hasengerwa cyangwa ikintu cyose cyifashishwa mu gusenga ku bushake bihanishwa igifungo kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 10.
Aya mategeko akomeza avuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo guharabika Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ahabwa igihano cy’urupfu cyangwa agafungwa ubuzima bwe bwose.
Src:
BBC & CBS News & The Print
TANGA IGITECYEREZO