RFL
Kigali

Patrick Nyamitari yakoreye indirimbo abakundana ibafasha kwenyegeza umuriro rw’urukundo rwabo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2020 8:00
0


Umuhanzi Patrick Nyamitari yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Inyenyeri” nk’impano yageneye abakundana kugira ngo bakomeje kwenyegeza umuriro w’urukundo rw’abo.



Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020, afite iminota 03 n’amasegonda 44’, agaragaramo abahanzi nka Deborah Humura n’abandi. 

Patrick Nyamitari umuhanga mu ijwi avuga ko uyu mwaka wa 2020 wabaye uw’ibigeragezo kuri bamwe, ariko kandi uba w’ibisubizo ku bandi mu bijyanye n’imibanire y’abakundana.

Avuga ko yakoze iyi ndirimbo nk’impano yageneye abakundana bashaka kwenyegeza umuriro rw’urukundo rwabo, baba bari kumwe cyangwa batari kumwe.

Hari aho aririmba agira ati “Njye mfite inyenyeri yaka kurusha izindi. Uwo mbona nka ‘diamant’ ihebuje kurusha izindi.”

Nyamitari aherutse gufatanya n’umuhanzi Mani Martin ndetse na Bill Ruzima mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika batangiyemo ibyishimo.

Uyu muhanzi kandi yaririmbye mu ndirimbo “Never” yahuriyemo n’abahanzi bakomeye bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Amashusho y’iyi ndirimbo ye ‘Inyenyeri’ aje yiyongera ku ndirimbo nka ‘Love’, ‘Inyegamo’ n’izindi.

Umuhanzi Patrick Nyamitari yasohoye amashusho y'indirimbo "Inyenyeri" yageneye abakundana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "INYENYERI" YA PATRICK NYAMITARI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND