RFL
Kigali

Nkotanyi Felix wanditse indirimbo 200 yasohoye igice cya 2 cya filime y'uruhererekane yise 'New Generation'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/07/2020 16:13
0


Nkotanyi Felix uzwi nka Baho choice ku izina ry'ubuhanzi yamaze gushyira hanze igice cya kabiri cya filime y'uruhererekane yise 'New Generation' ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu kugira impinduka nziza. Iki gice cya kabiri cy'iyi filime kigiye hanze gikurikira igice cya mbere cyasohotse kuwa 07/07/2020.



Mu muziki, Nkotanyi Felix ari we Baho choice amaze gukora indirimbo eshanu (5), gusa akaba afite izindi nyinshi cyane zikiri mu bitabo ni ukuvuga izo yanditse ariko akaba atarazitunganya muri studio, zo zikaba zirenga 200 nk'uko yabidutangarije. Ni indirimbo ziri mu bisata bitandukanye harimo; Indirimbo z'urukundo, Indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), n'izindi.

Nkotanyi Felix utuye mu Murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera, yabwiye INYARWANDA ko amaze igihe gito atangiye gusohora filime y'uruhererekane aho kuri ubu amaze gushyira hanze ibice bibiri. Yavuze ko iyi filime ye yise 'New Generation' ivuga ku mpinduka nziza ya 'Generation' y'abantu bashya. Iyi filime iri mu bwoko bwa 'Comedy', dore Baho Choice agaragara avuga ko afite imyaka 5 y'amavuko ndetse akavuga ko buri umwe aba akwiriye guhitamo imyaka ashaka.


Nkotanyi Felix (Baho Choice) ukina mu gice cya 2 cy'iyi filime yitwa 'Private Minister', yavuze ko atifuje gukoresha abakinnyi b'amazina amenyerewe cyane muri sinema nyarwanda ahubwo akaba yarahisemo gukoresha abakinnyi bashya bitewe nuko yasanze hari benshi baba bafite impano ariko bakabura uko bazimurika. Yasabye abanyarwanda gushyigikira impano nshya no kugerageza gukoresha impano mu mpinduka nziza. Ati "Icyo mbasaba ni ugushyigikira impano zacu no kugerageza gukoresha impano mu mpinduka nziza".

REBA HANO IGICE XYA 2 CYA FILIME 'NEW GENERATION'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND