RFL
Kigali

Kiyovu Sports yareze APR FC muri FERWAFA kubera Nsanzimfura Keddy

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/07/2020 13:06
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwamaze gutanga ikirego mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ irega ikipe ya APR FC iyishinja ko yatwaye umukinnyi wayo Nsanzimfura Keddy mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ivuga ko yari akiyifitiye amasezerano.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwagejeje ikirego cyabwo muri FERWAFA, bunashyikiriza kopi ikipe ya APR FC iregwa na Kiyovu Sports gusinyisha umukinnyi ubafitiye amasezerano.

Tariki ya 19/07/2020 ni bwo ikipe ya APR FC yerekanye abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/2021, abo bakinnyi barimo Nsanzimfura Keddy wahoze akinira ikipe ya Kiyovu Sports.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buvuga ko bwakubiswe n’inkuba ubwo bwabonaga Nsanzimfura Keddy yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa APR FC kandi akibafitiye amasezerano.

Bwagize buti “Ni ikintu kidahesheje agaciro umupira wacu, ni umukinnyi dukeneye tugomba no gutangirana pre-season, baba batwiciye gahunda, badufashe nk’ikipe itabaho, nk’ikipe itagira ubuyobozi ni cyo cyatubabaje”.

Umunyamabanga w’ikipe ya APR FC Rtd Lieutenant Sylvestre SEKARAMBA, yavuze ko baguze Nsanzimfura Keddy mu buryo bunyuze mu mucyo kuko nta masezerano yari afitanye na Kiyovu Sports.

Yagize ati “Ntabwo twamuguze muri Kiyovu Sports kuko twasanze ari umukinnyi uri free (udafite amasezerano), turumvikana. Dukurikije amasezerano bafite, ntabwo yerekana igihe umwana yasinyiye Kiyovu Sports, itariki yasinyiye n’igihe amasezerano azarangirira“.

“Uyarebye uyu munsi, wabona ko azarangira mu 2025, uyarebye mu 2025 wabona ko azarangira mu 2030. Ubona ko ari umukinnyi wabo burundu. Ikindi bamusinyishije atarageza imyaka 18, bamusinyisha imyaka itanu kandi amategeko ya FIFA na FERWAFA avuga ko atarenze imyaka itatu“.

“Ni ibigaragaza ko aya masezerano adakurikije amategeko. Icya kabiri, bavuga ko ari umukinnyi bareze, ariko ntiyigeze aba umukinnyi wa Kiyovu, ni uwa La Jeunesse, baramwiyitirira”.

Kiyovu Sports ikaba itaranyuzwe nibyo APR FC yayikoreye ihitamo kurega APR FC muri FERWAFA kugirango ibarenganure dore ko bavuga ko barenganyijwe n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Kiyovu Sports ivuga ko ikipe ya APR FC yasinyishije umukinnyi wayo kandi akibafitiye amasezerano, bakanahakana amakuru avugwa ko uyu mukinnyi yazamukiye muri La Jeunnesse, aho Kiyovu ivuga ko uyu mukinnyi yazamukiye mu ikipe kuva mu mwaka wa 2011 ubwo yari afite imyaka umunani, bakavuga ko bamushyikirijwe n’ababyeyi be muri uwo mwaka ngo Kiyovu imwigishe umupira.

Kiyovu Sports yasabye FERWAFA ko yaha agaciro amasezerano yagiranye na Keddy, igafatira uyu mukinnyi na APR FC ibihano biteganywa n’amategeko, ndetse ikanemeza ko uyu mukinnyi yarerewe muri Kiyovu.

Nsanzimfura Keddy yamaze gusinya imyaka itatu y'amasezerano muri APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND