RFL
Kigali

Ibintu 5 udakwiye kuvuga igihe umuntu agushimye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:28/07/2020 13:23
0


Hari igihe umuntu akora ikintu kiza, wenda ukayobora neza inama mu kazi, ukambara neza n’ikindi gituma bagushima ijambo ryiza ryo kubwira umuntu ugushimye ni murakoze.



Aya magambo akurikira ntukwiye kuyakoresha nk’uko bamwe bajya babikora igihe hagize ushimye ibikorwa runaka bagaragayemo cyangwa imyambarire.

1. Nibyo se?

Hari abantu ubwira uti ‘wambaye neza cyangwa wakoze neza’ aho kugushimira akongera kukubaza ngo koko se?. Ibi bigaragaza ko utifitiye icyizere ku byo wakoze cyangwa kubyo wambaye, bikanagaragaza nanone ko ukeneye ko yongera kugira ibyo akubwira akagushimira cyane. Niba akubwiye ngo wakoze neza, wambaye neza, si ngombwa ko umusubirishamo ibindi.

2. Oh, urabeshya, ntabwo ari byo

Hari umuntu ugushima ibyo wakoze cyangwa wambaye akaba yashaka no kuguha impano yo kugushimira. Uramutse wanze iyi mpano bifatwa nk’umuco mubi cyangwa ikinyabupfura gike. Ibi rero bigereranwa n’igihe umuntu ashimye ibyo wakoze wowe ugahakana ukamubwira ko yibeshye, mbese uko yabibonye atari ko biri. Ntukwiye gukoresha iri jambo ahubwo mushimire ubuzima bukomeze utitesheje agaciro wari uhawe.

3. Ntabirenze nakoze uretse gukurikiza inzira z’abandi

Hari ubwo umuntu aba yatetse wenda inkoko akabikora neza ikaryoha. Iyo bagushimiye ntukwiye kuvuga ko ibyo wakoze hari aho wabireberaga kabone n’aho waba wabikuraga kuri yutubi. Mushimire ko yabonye umuhate wawe ureke gupfobya ko bagushimiye.

4. Umwana wanjye ntiyitwara nk’uwawe

Niba umuntu akubwiye ngo ufite abana beza, wikwipfobya ngo umubwire ko adafite imyitwarire isa n’iyo wabonye kuwe. Buri wese agira uburyo bwe kandi n’umwana wawe ashobora kuba afite ikindi arusha uwe. Ereka ubikubwiye ko ubishimye ureke kongeraho andi magambo y’amaganya.

5. Kuvuga amagambo menshi

Niba aho ukorera uteka neza kuburyo bigukururira inshuti nyinshi n’abakiriya, wivuga amagambo menshi ngo ubereke ko nawe uziko ukaze igihe bagushimiye. Gerageza nawe uvuge uti ‘murakoze’ hanyuma wirinde no kwerekana ko utabikwiriye. Ikiza ni ukuvuga make nibyo biguha umurongo mwiza imbere y’abakubonamo ubushobozi.

Src: yahoo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND