RFL
Kigali

Sergio Ramos wa Real Madrid yibarutse umwana wa kane

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/07/2020 12:32
0


Kapiteni wa Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Espagne, Sergio Ramos n’umufasha we Pilar Rubio, bibarutse umwana wa kane w’umuhungu, wahise uhabwa izina rya Máximo Adriano.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2020, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Sergio Ramos yatangaje ko we n’umuryango we bishimiye guha ikaze mu muryango umwana mushya umaze kuvuka wahise uhabwa izina rya Máximo AdrianoNk'uko Ramos yabitangaje, Pilar Rubio yibarutse saa 6:56 p.m, akaba yabyaye umwana ufite ibiro 3.270kg.

Ku mbuga nkoranyambaga za Sergio Ramos yashyizeho ifoto ari kumwe n’umugore we Rubio wari uryamye ku gitanda ari kumwe n’umwana wavutse byagaragaraga ko bari kwa muganga, munsi yiyo foto yandikaho amagambo aha ikaze umwana wavutse ndetse anashimira umugore we wamubyariywe umuhungu wa kane.

Yagize ati" N’ibyishimo byinshi duhaye ikaze Máximo Adriano". " Yavutse saa 6:56pm, yavukanye ibiro 3.270kg, Mama n’umwana bameze neza nta kibazo. Igihe cyose nterwa ishema nawe rukundo rwanjye, ndagukunda byukuri".

Pilar Rubio w’imyaka 42 y’amavuko wigeze gutorwa n’ikinyamakuru cyo muri Espagne nk’umukobwa w’uburanga ku Isi kurusha abandi mu mwaka wa 2008 na 2009, mbere yuko yamamara nk’umunyamakuru ukomeye ku mateleviziyo akomeye muri Espagne, yasubije umugabo we amushimira, yongera kumwibutsa ko amukunda.

Yagize ati"Warakoze kumba hafi igihe cyose, Ndagukunda". Mu mezi macye ashize Pilar Rubio yatangaje ko yiteguye kubyara umukobwa kuko yumva ariwe akeneye. Yagize ati "Ni nongera gutwita, sinzatekereza ko ari umuhungu na none, ndabizi uburyo ari abanyamurava ariko byaba byiza abaye ari umukobwa".

Ramos w’imyaka 34 na Pilar Rubio w’imyaka 42 basezeranye imbere y’Imana mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2019, nyuma y’imyaka 7 bari bamaze babana.

Máximo Adriano yabaye umuhungu wa kane Rubio yibarutse kuva yabana na Ramos, dore bari basanzwe bafitanye abahundu batatu barimo Sergio Jr w’imyaka itandatu, Marco w’imyaka ine na Alejandro uzuzuza imyaka ibiri muri Werurwe umwaka utaha.

Sergio Ramos na Pilar Rubio bibarutse umwana wa kane

Ramos na Rubio bari bafite abahungu batatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND